Abasifuzi barasaba ARAF kubarenganura cyangwa bakagana Inkiko

Bamwe mu basifuzi bahagaritswe ku maherere ya Komisiyo Ibahagarariye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, basabye ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya bo (ARAF), kubarenganura cyangwa bakagana izindi nzego zabaha Ubutabera.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino 2023-2024 utangira, hari bamwe mu basifuzi bahagaritswe batunguwe, basimburwa n’abandi bazamuwe bavuye mu cyiciro cya Kabiri.

Nyamara abahagaritswe muri ubwo buryo, bakomeje kubaza icyo bazize ariko ntibahabwe igisubizo. Aba barimo abo mu Cyiciro cya Kabiri babwiwe ko bujuje imyaka ntarengwa yo gusifura muri icyo cyiciro, abandi bo mu Cyiciro cya Mbere bamwe babwirwa ko urwego ruri hasi abandi bujuje imyaka yo ku kubivamo.

N’ubwo Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi mu Rwanda ya ukoze gutyo, bamwe mu bahagaritswe babibonamo akarengane ndetse basabye Ishyirahamwe ry’Abasifuzi mu Rwanda (ARAF), ko ryabarenganura mu byo bafata nk’akarengane bakorewe.

Umwe muri abo basifuzi bahagaritswe, yifashe amajwi (voice note) maze ayishyira ku rubuga bahuriraho ndetse ruriho n’ababayobora.

Yagize ati “Bavandimwe nshuti twakoranye umwuga umwe, turara amajoro, mu zuba, mu mvura kugira ngo turebe ko akazi dukora, dukunda kagende neza.”

“Uyu mwanya nkufashe mu mazina yanjye bwite […] n’abavandimwe baba barasezerewe mu gusifura bazize amaherere y’abantu bamwe bamwe muri bo bafata ibyemezo batagishije inama ubuyobozi cyangwa by’iri ubwite kugira ngo bumvikane ku mwanzuro ugiye gufatwa.”

Uyu yakomeje agaragaza ko ibyakozwe byose birimo kubahagarika, byakozwe mu nyungu za bamwe bitakozwe mu nyungu rusange.

Ati “Mpagaze mu mwanya wa bagenzi banjye, nsaba ARAF ko yakurikirikirana ikibazo coach ku bw’imyanzuro yafashwe itagishije inama, igendeye ku marangamutima ya bamwe muri abo bitwa ko ari abayobozi. Bahagarika abantu mu misifurire bazira akarengane. ARAF turagusaba y’uko nkawe uhagarariye abasifuzi ukurikirana iki kibazo. Nibinanira tuzashakisha izindi ngifite. Birababaje uyu munsi kubona imisifurire igenda nabi bitewe na bamwe bafashe imyanzuro idakwiye. Turasaba ko mubikurikirana bikiri mu maguru mashya. Ubwo nibyanga turajya mu buyobozi buturengabure kuko abenshi barababaye.”

- Advertisement -

Yasoje avuga muri iki kinyejana, bitakibaho kwirukana umuntu nta nteguza, cyangwa mu buryo bw’amaherere atanabwiwe icyo azira.

UMUSEKE wifuje kumenya icyo ubuyobozi bwa ARAF buvuga kuri ubu busabe bw’abasifuzi basaba kurenganurwa, Sekamana Abdul-Khaliq uyobora uru rwego avuga ko ubuvugizi bwakozwe uko bwagombaga gukorwa.

Ati “ARAF ni urwego rushingiye ku mibereho (Social). Habamo abasifuzi n’abigeze gusifura. Hakaba urundi rwego ruri Tekinike runashinzwe abasifuzi rwitwa Komisiyo. Na yo ibakoresha biciye mu mukoresha witwa Ferwafa. Twebwe twinjira muri Ferwafa nk’abantu bavuga iby’imibereho. Tubakorera wenda nko kubongerera amafaranga bagenerwa bagiye gusifura, cyangwa ibindi bakeneye byabunganira ngo babone uko bajya gusifura kandi na bwo ntidutegeka.”

Sekamana yakomeje avuga ko umukoresha w’abasifuzi ari Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ariko ribicisha muri Komisiyo ibashinzwe ari na yo ifite uburenganzira bwo kubakura mu Cyiciro kimwe ibashyira mu kindi.

Ati “Ubwira wa mukoresha (Ferwafa) ko abakozi bashoboye cyangwa badashoboye, ubaha icyerekezo, ushyiraho uburyo bw’imikorere, ni Komisiyo. Ishobora kuvuga ngo twe turashaka gutangira gukoresha abana b’imyaka 20, ikabimenyesha Ferwafa. Mbese Komisiyo ni yo ibafiteho ijambo.”

Umuyobozi wa ARAF yakomeje avuga ko kuba hariho amategeko n’amabwiriza aba yarashyizweho, nta rwego na rumwe rufite uburenganzira bwo kuyarengaho.

Ati “Kuba hari amategeko n’amabwiriza yashyizweho, nta kindi warenzaho. Niba utsinzwe test ni ukuvuga ko udashoboye.

Ati “Twe ubuvugizi twakoze, twagiye kubaza muri Komisiyo icyo bashingiyeho bagira abo basezerera mu gusifura kandi batweretse ibyagendeweho kandi byanditse ndetse binabagonga. Niba bavuga imyaka runaka, ukaba uyirengeje, wagakwiye no guhita ubyumva utaburanye. Twe ubuvugizi twagombaga gukora, twarabukoze.”

Si ubwa mbere humvikanye abasifuzi basaba kurenganurwa muri Komisiyo ya bo, kuko bigeze no kubuzwa kujya bareba imikino ubwo iyi Komisiyo yayoborwaga na Gasingwa Michel.

Basabye kurenganurwa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW