Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi baratabaza

Bamwe mu baturage batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rubara, Akagari ka Kamanga, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, barataka ubukene, aho bavuga ko bahawe inzu nziza ariko badafite icyo kuziriramo.

Aba baturage babwiye umunyamakuru wa Radio/TV1 ko babayeho nabi kubera gutuzwa mu nzu badafitiye ubushobozi.

Umwe yagize ati “Tubayeho nabi. Nonese ko nta butaka tuhafite twavuga ngo tubayeho neza?”

Undi nawe ati “Ubundi twe batwimuye n’ubundi tutishoboye. Badutangiraga ubwisungane mu kwivuza, bagezeho baravuga bati muzitangira.”

Aba baturage kubera ubukene bavuga ko bukabije ngo basigaye barwara bakabura nuko bivuza, n’abahawe ibitaro bakabitoroka kubera kubura ubwishyu.

Umugabo warwaje umugore  agatoroka ibitaro yagize ati “Mbonye bimeze gutyo, haza umukecuru ndamwinginga, ndamusaba ngo mfasha mve aha hantu. Yahetse umwana w’uruhinja, nca mu irembo, bo banyura mu gikari, barasohoka baragenda. Ni gutyo nahavuye.”

Aba baturage bavuga ko kuri ubu basigaye bakoresha imiti ya Kinyarwanda bivura kubera ubukene.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobard, yavuze ko bagiye kureba imibereho yabo, hagashakwa icyatuma bava mu bukene.

Ati “Turabanza tumenye ngo ni bande? Twabafasha iki? Tunarebe n’ingamba zari zarashyizweho zo kubafasha tukareba niba zitarakozwe, tukamenya n’impamvu zitashyizwe mu bikorwa.”

- Advertisement -

Aba baturage bavuga ko batujwe muri iyo Midugudu ariko ntibahabwa icyo baheraho batangira ubuzima, ibintu bavuga ko byabashyize mu bukene bukabije.

Basaba ko bahawe uburyo bwo gutangira ubuzima cyangwa kugira icyo bikorera, imibereho yabo yahinduka.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW