Byavuye mu iyerekwa! Inkomoko ya Grace Room Ministries yatangijwe na Pasiteri Kabanda

Imyaka itanu irashize Pasiteri Julienne Kabanda atangije umuryango’ Grace Room Minisitries. Ni imyaka yabayemo ububyutse , ivugabutumwa n’ibindi bituma abantu bongera kugarukira Kirisito.

Mu 2018 nibwo Pasiteri Julienne K. Kabanda yagize iyerekwa ryatumye atangiza Grace Room Ministries.

Kuva uyu muryango watangira wafashije benshi gusubira mu nzira y’Agakiza no kwiyubaka mu buryo bw’umubiri.

Grace Room Ministries igizwe n’ababyeyi, abagabo,abagore, abahungu n’abakobwa biyemeje kugarurira benshi kuri Kristo.

Ubwo kuri iki cyumweru basozaga igiterane’Your Glory Lord” cyo  kwizihiza imyaka itanu , GraceRoom Minisitries imaze ishinzwe,Pasiteri Julienne K. Kabanda yasobanuye uko yagize iyerekwa ubwo yatangizaga uyu muryango.

Ati “GraceRoom yatangiye  mu 2018 ariko mu mutima no mu masengesho yari imaze igihe kitari kirekire, imyaka itari munsi y’imyaka irindwi,nzi neza ko uyu murimo uzavuka ariko ntegereje ryari.”

Akomeza ati “Nari nsanzwe ndi umushumba mu itorero.Itorero rirahari,tumaze imyaka irenga 10, turakora buri munsi, turakora ibiterane.

Numvaga nshaka kumenya uyu murimo Imana izanye bigiye kugenda gute? Kubera iki uvutse? Bimpa rero gushaka Imana cyane.

Igihe kimwe negereye ko uyu murimo uvuka, Imana iza kuncisha mu iyerekwa rikomeye cyane mbona abantu benshi babaye bari ahantu ntashobora gusobanura, mu mibereho ibabaje  abakuru,         abato,abana,abagore,abagabo, mbura uwo mfata, hanyuma umucyo uramanuka,ubasanga hahandi nabuze uwo mfata nuwo ndeba,ijambo ryiyandika hejuru yabo, muri wa mucyo umeze nk’umukororombya,ngo “My Grace”.Aho niho ijambo Grace Room ivukira.

- Advertisement -

Navuye mu iyerekwa,menya ko njye ngiye nk’igikoresho ariko ubuntu bw’Imana nibwo bwonyine buzisangira ba bantu narebye, nkashobora icyo kubafasha.

Umurimo wanjye ni ukuba igikoresho no gusenga, nkareka wa mucyo w’Imana, bwa buntu bw’Imana niboneye bukabasanga, bukize ba bantu bashobewe kugira icyo mbafasha.”

Mu 2018 ubwo Pasiteri Kabiligi Kabanda yatangiza uyu murimo, yatangiranye n’abantu 69, bibandaga cyane mu bikorwa by’ivugabutumwa, bajya mu ngo , mu nzira n’ahandi bavuga ubutumwa bwiza.

Muri umwaka, abantu 203 barimo abakoraga ibikorwa by’uburaya, ubujura no kunywa ibiyobyabwenge, bemeye guhindukira, bemera kwakira Agakiza.

Mu 2020 abantu 234 bemeye kwakira agakiza,baha Yesu ubuzima bwabo.

Uwihanganye Claude wari warabaswe n’ibiyobyabwenge aravuga ko yaje guha ubuzima bwe Kristo.

Ati “Nanyweye inzoga zikabije,bigera ku rwego rwo hejuru, bingiraho ikibazo, bintera ikibazo cyo kwibagirwa.”

Uyu muryango uvuga ko watangiye udafite aho gukorera ariko kuri ubu bishimira ko babonye ubutaka.

Ati “Natangajwe no kubona abantu ntari nzi, mbona amateka yabo ahindutse kubera ubushake bw’Imana, byambereye uruti mpagazeho ubu sinyeganyega. Mu minsi ya mbere twaburaga n’aho duteranira gusa uyu mwaka tuzateranira ku butaka bwacu buri Nyanza ya Kicukiro.”

Grace Room Minisitries yubakiye ku masengesho,gushaka Imana mu busabane(devotion), Kuramya, gufasha (compassion),  gukiza imitima no kugarura abantu ku Mana. (healing souls and evangelisma).

Pasiteri Ramecky uva muri Uganda yafashije benshi mu bimenyetso n’ibitangaza
Igiterane ‘Your Glory Lord” cyahembukiyemo benshi, banizihiza imyaka itanu ishize Grace Room Ministries imaze ishinzwe.
Ben na Chance bafashije benshi mu ndirimbo

UMUSEKE.RW