FERWAFA yatangije amahugurwa y’abatoza bashaka Licence B CAF

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangaje ko ryatangije amahugurwa y’abatoza barimo gushaka Licence B ya CAF.

Ni amahugurwa yatangiye uyu munsi tariki ya 11 Ukuboza, akazageza kugera tariki ya 18 Werurwe 2024. Azakorwa mu byiciro bitandukanye. Hitabiriye abatoza 25 barimo abagore umunani n’abagabo 17. Aba batoza bose, bamaranye Licence C CAF byibura imyaka itandatu kuzamura.

Ni abatoza bo mu cyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore. Ikindi cyiciro cy’abazakorera Licence B CAF, kizahugurwa muri Nzeri 2024.

Abarimu b’abatoza b’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, [CAF Instructors], barimo Seninga Innocent, Rutsindura Antoine, Umuyobozi wa Tekinike muri Ferwafa, Gérard Buscher, Hamim n’abandi, ni bo bazatanga aya mahugurwa.

Kugira ngo umutoza yemererwe gukora aya mahugurwa, byasabaga ko abanza kwishyura ibihumbi 500 Frw kuri konti ya Ferwafa.

Mu bari muri aya mahugurwa basanzwe bazwi, harimo Kalisa François na Gervais bungirije Gatera Moussa muri Gorilla FC, Hamdun wa Marines FC, Lomami Marcel utoza Espoir FC, Mukamusonera Théogenie utoza AS Kigali WFC, Rwaka Claude utoza Rayon Sports WFC, Nkotanyi Ildephonse n’abandi.

Hamim Ushinzwe amahugurwa muri Ferwafa, ari muri aya mahugurwa
DTN, Gérard Buscher ari mu bari gutanga aya mahugurwa
Seninga Innocent ari mu bari gutanga aya mahugurwa
Umutoza wa Rayon Sports WFC, Rwaka Claude yatangiye aya mahugurwa
Gervais wungirije muri Gorilla FC, ari muri aya mahugurwa
Hamdun wa Marines FC [uri hagati] ari muri aya mahugurwa
Amahugurwa yatangijwe uyu munsi
Hari guhugurwa abatoza 25

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW