Gasabo: Umubyeyi yabyaye umwana aramuta

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Uruhinja rukivuka rwatoraguwe ku nzira nyina yarutaye mu murenge wa Remera,Akagari ka Nyabisindu,Umudugudu wa Nyabisindu mu karere ka Gasabo mu gitondo cyo kuri uyu wa 23Ukuboza 2023.

Uwahaye amakuru UMUSEKE, avuga ko ari mu nzira igabanya Umurenge wa Remera na Kimironko, Akagari ka Nyagatovu na Nyabisindu.

Uyu yatangaje ko  byagaragara ko uyu mwana yari amaze igihe gito avutse.

Ati “Uyu munsi ku manywa, hano Nyabisindu,ni ku kayira k’abanyamaguru,bigaragara ko byakozwe mu rukerera rwa mu gitondo.Ni ruto rukivuka.”

Uyu avuga ko uru ruhinja rwari rukiri ruzima gusa ngo umwuka ari mucye.

Ibyo bikimara kuba inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahageze, zitangira iperereza ku waba wagize uruhare mu kujugunya urwo ruhinja.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu,Kalisa Pascal,ngo tumenye niba haba habonetse uwakoze ayo mahano ariko atubwira ko nta makuru abifiteho.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -