Guverinoma y’u Rwanda yamuritse Inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Guverinoma y’u Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 3 Ukuboza  2023, yamuritse inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga.

Yamuritswe ubwo hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga , wabereye mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Dufatanye n’Abantu bafite ubumuga, tugere ku ntego zirambye.”

Ni inkoranyamagambo nshya irimo ibimenyetso bigera ku 2000, aho kuba 900 nkuko inkoranya ya mbere yakozwe mu 2009 yari imeze.

Usibye igice cy’ibimenyetso bishushanyije, amagambo yanditse ari mu Kinyarwanda no mu Cyongereza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko bafata umwanzuro wo gukora inkoranyamagambo y’amarenga ari uko hari imbogamizi zuko  abantu bagorwaga no kwigisha amarenga nyarwanda byumwihariko mu mashuri.

Yagize ati”Tujya gutangira  kino gikorwa ni uko hari ikibazo.Ururimi rw’amarenga nyarwanda nta rwari ruhari.Hari ayo bakoreshaga cyangwa ugasanga mu mashuri turimo turakoresha ururimi rw’amarenga bitewe n’uwashinze ishuri.Wasanga ari umutariyani, ugasanga turakoresha ay’iwabo,yaba yaturutse mu bwongereza tugakoresha ay’iwabo.”

Akomeza agira ati “Dusanga ko ari ngombwa ko twategura inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga Nyarwanda kuko urirmi rwose rushingira ku muco.”

Ndayisaba Emmanuel, avuga ko 2015 ari bwo batangiye gukora inkoranyamagambo y’uririmi rw’amarenga Nyarwanda  bityo agasanga impamvu yo gutinda kujya hanze ari uko haburaga abafite ubumenyi mu marenga.

- Advertisement -

Ati “ Haburaga ubumenyi.Mu gihugu ntawari ufite ubumenyi.Twagiye Uganda araza akora igice biramunanira,dushaka umunyamerika nawe biramunanira,bwa nyuma tuzakona uwafashije n’ibindi bihugu , niwe wadufashije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko hagiye kurebwa uburyo yashyirwa ku ikoranabuhanga ku buryo byakoroha kuyisakaza, abantu bakarushaho kumenya  ururimi rw’amarenga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze  ko iyi nkoranyamagambo  yakozwe kugira ngo ikureho inzitizi ku bafite ubumuga mu kugira uruhare mu buzima bw’Igihugu.

Ati “Kiriya gitabo twagikoze mu rwego rwo gukuraho inzitizi zibuza abantu bafite ubumuga kugira uruhare mu buzima bw’Igihugu. Impamvu kiriya gitabo gihari ni uko inyandiko y’amarenga ari uburyo bwo kugira ngo abantu ababashe kuvugana, nimuhura n’umuntu udafite ubushobozi bwo kuvuga, nagira icyo akwereka umenye icyo avuze.”

Mu 2014, Komisiyo y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) n’Urugaga rw’igihugu rw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga  (RNUD) batangiye umushinga wo kwandika inkoranyamagambo yuzuye y’ururimi rw’amarenga kuri ubu iri kugana ku musozo.

Uyu munsi mpuzamahanga w’antu bafite ubumuga wabanjrijwe n’icyumweru cyo kuzirikana abafite ubumuga.

Cyaranzwe   no gutanga inkoni zera z’abafite ubumuga bwo kutabona ndetse no gutanga ibikoresho bitandukanye by’abantu bafite ubumuga ariko hanarebwa ahari ibibuga by’imipira ko byubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko inkoranyamagambo yakozwe kugira ngo ikuriho inzitizi ku bafite ubumuga  mu kugira uruhare ku buzima bw’ihugu

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW