Ibyo ukwiye kumenya ku matora yo muri RDCongo

Amaso yose ahanze amaso muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho miliyoni z’abaturage muri iki cyumweru batora abagize Inteko Ishingamategeko na Perezida wa Repubulika.

Ni amatora yatangiye kuri uyu  wa 20 Ukuboza 2023, aho abaturage miliyoni 44 bitorera abayobozi bababereye.

Ibizava mu matora biteganyijwe kuzatangazwa ku wa 31 Ukuboza 2023, naho Perezida uzatorwa akazarahirira izi nshingano ku wa 20 Mutarama 2024.

Mu rwego rwo kugira ngo amatora abe mu mahoro, hateguwe  aho gutorera 75000 mu gihugu cyose.

Gusa abo muri teritwari ya Rutshuru na Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru ntabwo  babasha gutora kubera  ikibazo cy’umutekano mucye.

Umwihariko w’aya matora ni uko abanye-Congo baba mu bindi bihugu , bwa mbere baza gutorera mu bihugu batuyemo.

Abo muri Diaspora, baraza gutorera kuri za Ambasade zabo ziri mu bihugu byo mu Bufaransa,UBubiligi,Afurika y’Epfo ,Amerika na Canada.

Ni abahe bakandida  b’Ingenzi?

Moïse Katumbi na  Felix Tshisekedi ni bamwe mu bakandida 19 bahabwa amahirwe mu gutsinda aya matora.

- Advertisement -

Abandi bahabwa amahirwe ni Martin Fayulu na Denis Mukwege wanahawe igihembo cya Nobel.

Abagore biyamamaza ku mwanya wa Perezida  ni Marie-Josee Ifoku na  wigeze no kwiyamamaza muri 2008.

IMVO N’IMVANO – BBC GAHUZA 16/12/2023 

Kwiyamamaza byagenze gute?

Ibikorwa byo kwiyamamaza byasoje kwiyamamaza byarangiye ku wa mbere .

Ariko ni ibikorwa bitavuzweho rumwe by’umwihariko umukandida perezida Felix Tshisekedi wakunze kwibasira u Rwanda, aho yagiye agaruka ku mukuru w’Igihugu cyawo.

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu , Human Rights Watch, ku wa gatandatu w’icyumweru gishize , wavuze ko muri DRCongo mu gihe cyo kwiyamamaza hakozwe ibikorwa by’urugomo byibasiye abaturage bikozwe na bamwe mu bayoboye b’abakandida.

HRW ivuga ko ku wa Gatandatu , abayobok bwa Tshisekedi bari mu isyaka rya Union for Democracy and Social Progress (UDPS)  ,I Lumbashi , bakoze ibikorwa by’urugomo aho Moise Katumbi uhanganye bikomeye  na Tshisekedi  yiyamamarizaga.

Kuki Isi yose ihanze amaso muri RDCongo?

Abasesenguzi bavuga ko isi yose ihanze amaso amatora muri DR Congo kuko, ituwe n’abaturage barenga miliyoni 100, iki gihugu kizwiho kugira  umutungo kamere munini .

Ikindi ni uko 70% by’Ububiko bwa Coltan ku Isi,  bikorwamo telefoni zigenderwaho, naho 30% by’amabuye y’agaciro ya diyama(  Diamond) ,aboneka muri RDCongo.  Amabuye y’agaciro  menshi aboneka mu Burasirazuba bwa RDCongo .

Igihugu kuri ubu cyinjiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Nubwo ari igihugu cyigize uyu muryango, ntabwo kifuje ko indorerezi z’amatora zo mu mruyango wa Afurika y’Iburasirazuba kuko “Utigeze ugirirra ikizere uyu muryago.”

Mu itangazo ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba  yatangaje  wifuriza amatora yo mu mahoro n’ituze.” Nubwo RDCongo itifuje ko EAC yayagiramo uruhare.

Ni ibiki bibangamye  iki gihe cy’amatora?

Aya matora ari kuba  mu gihe ibice byinshi muri RDCong,o hari ikibazo cy’umutekano mucye by’umwihariko mu Burasirazuba bwa RDCongo n’ubukene  bukabije mu baturage aho  ubuzima buhenze.

Abanye-Congo hejuru ya 60% baba munsi y’umurongo w’ubukene , aho umuturage atungwa n’amadolari abiri($2.15) ku munsi.

Hafi imyaka 30, mu Burasirazuba bwa Congo harangwa n’ikibazo cy’umutekano mucye, uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Kuri ubu imitwe igarukwaho cyane harimo M23 ,ADF,umutwe urwanya leta ya Uganda, byatumye ibihumbi by’abaturage bihambirizwa, bagirwa impunzi , kuri ubu baba mu nkambi.

Kuva muri Werurwe 2022 abantu bagera kuri miliyoni 6.9 birukanwe mu ngo zabo kubera ikibazo cy’umutekano mucye  .

Abashinzwe amatora bashyira amazina y’abakandida perezida kugira ngo abaturage bihitiremo

UMUSEKE.RW