Muhanga: Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy’umuturage wahugujwe isambu

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Mukeshimana Uziya avuga ko agiye kujuririra iki cyemezo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko ikirego cya Mukeshimana Uziya ,arega ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kidafite ishingiro rutegeka ko atsinzwe.

Isomwa ry’urubanza Mukeshimana Uziya aregamo ikompanyi (company) y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ayishinja kumwambura isambu afitiye ibyangombwa ,ryabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 06 Ukuboza 2023 saa munani n’igice(14h30).

Urukiko rwemeje ko ikirego cya Mukeshimana Uziya kidafite ishingiro rwanzura ko atsinzwe.

Rwategetse agomba kujurira mu gihe cy’iminsi itanu uhereye umunsi isomwa ry’urubanza ryabereyeho.

Iri somwa ry’urubanza ryafashe iminota micye kuko urukiko rutigeze rugaragaza Ingingo rushingiraho yo gutesha agaciro ikirego uyu Mukeshimana uziya yashingiyeho arega Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ayishinja kumwambura isambu ye.

Abari baje gukurikirana isomwa ry’urubanza ,babajije Umucamanza  ko ibyo banzuye batabyumvise, asubiza ko    ikirego cyabo kitumvikanye  bityo ko  abatanze ikirego batsinzwe kandi ko bagomba  kujuririra iki cyemezo mu minsi itanu.

Mukeshimana Uziya wari waje gukurikirana isomwa ry’urubanza yabwiye UMUSEKE ko  atishimiye umwanzuro urukiko rwamufatiye, avuga ko azakomeza kugaragariza ubutabera akarengane  yagiriwe kugeza ubwo azasubizwa isambu ye Kampani yigabije.

Ati “Mu byo Urukiko rwanzuye harimo kujuririra uyu mwanzuro nibyo ngiye gukora.”

Uyu muturage avuga ko impapuro yaguriyeho iyi sambu ikompanyi (company) EMITRA MINING yamwambuye  n’ibyangombwa  by’ubutaka abifite akibaza impamvu batabiha agaciro.

- Advertisement -

Urubanza Mukeshimana aregamo Kampani (company) y’ubucukuzi  rwagombaga kuburanishwa Taliki ya 29 Ukwakira 2023  rwimurirwa  ku munsi ukurikira.

Iyi sambu Mukeshimana aregamo iKompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ni naho habereye urugomo rw’abasekirite Umunyamakuru Munyentwari Jerôme kumuhohotera no kumwambura ibikoresho by’akazi.

Icyo gihe twandika Inkuru  Umuyobozi wa Kampani EMITRA MINING Musafiri Matthieu yari yavuze ko aho hantu ahafitiye ibyangombwa, atwizeza ko aza kubyerekana ariko ntiyabigaragaza.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga.