Pasiteri Ezra Mpyisi yanyomoje abamubitse

Pasiteri Ezra Mpyisi umusaza umaze imyaka 1o1, yanyomoje abari batangaje ko yitabye Imana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ukuboza 2023, ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, bari batangaje ko uyu musaza ukunze kurangwa n’urwenya yitabye Imana.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Uwiringiyimana Patience, yatangaje ko ari muzima nubwo afite uburwayi.

Ati “Nange byangezeho,ndavuga nti ese mbibonye ko naba nduhutse.Navuze nti iyaba impamo. Ariko abakunzi bange bo ntibasha ko mfa. Ariko ndababaye, amezi atandatu nterurwa,ni igihe kirekire. Amezi atandatu ndibwa. Noneho rero baravuga ngo nitabye Imana.Ndacyariho ni mu ndebe,nanafunze n’ikaruvati.”

Akomeza ati ‘Ngaho ni mu ndebe, nijye ubabwira si umuzimu we,ko nkiri muzima,ko nkiriho,nkihumeka.Nkaba mbishimira Imana,nkaba mbasha kuvuga,no kureba,no kwandika,gutekereza,nkamenya icyo mvuga icyo ari cyo.”

Ezira Mpyisi yise abamwifuriza urupfu ko ari abagaragu ba satani.

Ati “Ni abagaragu ba satani, ngo birirwe bavuga ngo mpyisi yapfuye,ngo yagiye,yagiye,…,amaherezo nzagenda,ariko mfite umwami Yesu.”

Muzehe Ezra Mpyisi azwi cyane nk’umuvugabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi .

Uyu mukambwe amakuru avuga ko yabaye mu Nama Nkuru y’Igihugu, yagiraga inama Umwami Mutara III Rudahigwa.

- Advertisement -

Rudahigwa amaze gutanga, Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamusimbuye kugeza mu 1960.

UMUSEKE.RW