Abakinnyi babiri bari ngenderwaho mu kipe ya AS Kigali Women Football Club, bamaze kwerekeza muri Rayon Sports Women Football Club.
Iyo havuzwe umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, hahita humvikana AS Kigali WFC ibitse ibikombe byinshi bya shampiyona na Rayon Sports WFC nshya muri iyi shampiyona.
Iyi kipe yo mu Nzove yazamukanye intego yo guhigika iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, iyoboresheje inkoni y’icyuma muri ruhago y’Abagore.
Mu rwego rwo kongera imbaraga mu kipe, ikipe ya Rayon Sports WFC yamaze kugura abakinnyi bari ngenderwaho muri AS Kigali WFC.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko Kayitesi Alodie ukina hagati na Uwimbabazi Immaculée ukina mu bwugarizi, bamaze gusinyira iyi kipe yo mu Nzove.
Amakuru avuga ko aba bombi basinye amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse bakubirwa Kabiri umushahara bahembwaga muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.
Alodie uzwi ku izina rya Fekenya, yari amaze imyaka irenga irindwi muri AS Kigali WFC, mu gihe Immaculée yari ayimazemo ibiri nyuma yo kuyizamo avuye muri Kamonyi WFC.
Aba bakinnyi bombi basanzwe bahamagarwa mu kipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore, ndetse bari mu beza AS Kigali yagenderagaho.
Aba kandi, bagiye basangayo abandi bavuye muri iyi kipe berekeza mu Nzove, barimo Mukeshimana Dorothée, Uwanyirigira Sifa, Mukeshimana Jeannette, Mukantaganira Joselyne na Kalimba Alice wigeze kuyikinira.
- Advertisement -
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW