RDC:  Amatora ataravuzweho rumwe agiye gutangazwa

Harabura amasaha macye muri RD Congo ngo hamenyekane uyobora igihugu.

Aya matora  yatangiye ku wa 20 Ukuboza 2023, guhera saa kumi n’ebyiri z’igitondo (ku masaha y’i Kinshasa), ariko hari n’aho byageze saa Saba z’amanywa ataratangira.

Kubera ubu bukererwe, Komisiyo yigenga ishinzwe amatora, CENI, yatangaje ko site z’itora zafunguwe zikerewe zikomeza gutorerwamo kugeza saa Tanu z’ijoro.

Abakandida barimo Martin Fayulu, Denis Mukwege, Théodore Ngoyi, Nkema Lilo na Floribert Anzuluni, mu itangazo rihuriweho basohoye, batangaje ko icyemezo cya CENI cyo kongera igihe cy’amatora kidashingira ku Itegekonshinga.

Aba bakandida basobanuye ko mu gihe habaye ibidasanzwe mu matora, bikaba ngombwa ko igihe cyayo gihindurwa cyangwa kikongerwa, atari CENI yonyine ifata icyemezo, ahubwo ko ihuza abahagarariye buri ruhande mu buryo bungana, bakemeza igikwiye gukurikiraho.

Fayulu na bagenzi be basabye Abanye-Congo, Leta ya RDC, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo n’Umuryango w’Abibumbye ko amatora yo kuri uyu wa 20 Ukuboza yateshwa agaciro, hagategurwa andi

Bagaragaje kandi ko batizeye abayobozi n’abakozi ba CENI, basaba ko bahindurwa, abashya bakaba ari bo bategura, bakanayobora amatora bundi bushya.

Ibi byakurikiye imyigaragambyo karundura, yasabye ko Polisi yifashisha ibyuka biryani mu maso ngo ihoshwe.

Komisiyo yigenga y’amatora muri Congo, CENI,ivuga ko mu majwi y’agateganyo amaze gutangazwa ,kuri ubu Félix Tshisekedi ari imbere n’amajwi 12. 848.570 angana na 72,04%, akurikirwa na Moïse Katumbi ufite 18,92%%.

- Advertisement -

Martin Fayulu ari ku mwanya wa gatatu, Adolphe Muzito na  Radjabho Tebabho bagakurikira.

Biteganyijwe ko indorerezi z’amatora z’imbere mu gihugu na mpuzamahanga n’abantu batandukanye baza kwitabira umuhango wo gutangaza ibiva mu matora ku biro bya komisiyo y’amatora biri mu gace ka  Bosolo,  mu mujyi wa Kinshasa.

UMUSEKE.RW