RDCongo yanze indorerezi  z’amatora ziva muri EAC

Repubulika Iharanira Demokarasi ya RDCongo yanze indorerezi z’amatora ziva mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba nk’uko byari biteganyijwe.

Ku munsi w’ejo tariki ya 20 Ukuboza 2023, biteganyijwe ko amatora ya Perezida muri RDCongo agomba kuba.

Byari biteganyijwe ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,EAC, uzohereza abagomba kuwuhagararira mu kugenzura ariko RDCongo yanze ko bahagaragara.

Mu itangazo rya EAC ryo ku wa  mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023,yavuze ko EAC itazagaragara muri ayo matora nk’uko bigenwa n’amahame agize umuryango.

Itangazo rigira riti “[…], EAC ntabwo izagaragara  muri RDCongo kugenzura amatora 2023 nkuko bigenwa n’amahame agize umuryango wa EAC.

EAC yifurije guverinoma ya RDCongo n’abaturage amatora meza.

Uyu muryango  uvuga ko ubuyobozi bwa RDCongo butahaye uburenganzira indorerezi ziva mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

RDCongo isanzwe ari umunyamuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ariko kuri ubu isa nk’itaragirira ikizere uyu muryango.

ISESENGURA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW