Tshisekedi yeruye ko yarasa i Kigali yiyicariye i Goma

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yavuze ko igisirikare cya Congo gifite imbaraga zidasanzwe zo kurasa i Kigali kiri i Goma, ku buryo ni biba umunsi nk’uwo Perezida Kagame azarara mu ishyamba yahunze urugo rwe.

Ni amagambo y’ubushotoranyi yaguye ku nzoka abamushyigikiye atahwemye kwizeza ko azivuna u Rwanda na Perezida Kagame ashinja guhungabanya ubutegetsi bwe.

Ni nyuma kandi y’uko uyu mukuru w’Igihugu aherutse kugereranya Perezida Paul Kagame na Adolphe Hitler wategetse Ubudage.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere i Kinshasa ku kibuga cya Ndjili Sainte Thérèse yongeye kwibasira u Rwanda anagerekaho igitutsi.

Yagize ati “Isasu rya mbere ry’abo ba…(igitutsi) nirigwa kuri Congo, cyangwa agace ka mbere bazafata, nzakoranya Inteko ishingamategeko, nyisabe uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda.”

ISESENGURA

Tshisekedi yabwiye abarwanashyaka be ko badakwiriye kugira ubwoba kuko igisirikare cya Congo gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma ku buryo na Perezida Kagame umunsi nk’uwo atazarara mu nzu ye.

Yagize ati “Kagame [perezida] ntabwo azarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba, akinishe abandi bantu ntakine na Fatshi Beton (Felix Tshisekedi).”

- Advertisement -

Amagambo Tshisekedi yatangaje ashobora guhuhura ibintu byari bisanzwe byifashe nabi hagati ya Kigali na Kinshasa kuko yari agizwe n’imvugo yo guhembera intambara.

Leta y’u Rwanda ntacyo iratangaza ku magambo yavuzwe na Tshisekedi kuri uyu wa mbere.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW