Twagiramungu bahimbaga Rukokoma yapfuye urupfu rutunguranye

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Twagiramungu Faustin bahimbaga Rukokoma yapfiriye mu Bubiligi

Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, akaba yari umwe mu batavuga rumwe na Leta yapfuye bitunguranye afite imyaka 78.

Ku ruvuga rwa Radio Ijwi ry’Amerika basubiyemo ibyo uwo mu muryango we yababwiye.

Ati “Muri iki gitondo cy’uwa Gatandatu tariki 02 Ukuboza, 2023, yabyutse ari muzima, ariko akumva ananiwe. Yaruhutse akikijwe n’umuryango we.”

Twagiramungu yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere muri Leta ya FPR-Inkotanyi mu mwaka wa 1994 kugera muri Kanama 1995 ubwo yafashe icyemezo cyo kwegura.

Uyu mugabo uzwi mu mateka y’u Rwanda, cyane mu gihe yari muri MDR arwanya ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana, yapfiriye i Buruseli mu Bubiligi afite imyaka 78.

Twagiramungu Faustin bita Rukokoma yavukiye muri Komini Gishoma, mu cyahoze ari Prefegitura ya Cyangugu, yari Perezida w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza yashinze ari mu buhungiro, yanoyoboye ishyaka rya MDR kuva muri 1992, kugeza avuye mu Rwanda mu 1995.

UMUSEKE.RW