Nyuma yo kuba abafana b’ikipe y’Ingabo bakomeje kunenga imitoreze ndetse n’umutoza mukuru w’iyi kipe, Thierry Froger, ubuyobozi bwo nta byacitse bubona ikwiye guteza igitutu.
Ikipe ya APR FC, iheruka kunganya imikino ibiri ya Gasogi United 0-0 n’uwo yanganyijemo na Kiyovu Sports igitego 1-1.
Uretse uku kunganya ariko, abafana ba yo bakomeje kwinubira uko umutoza, Thierry Froger ahagarika abakinnyi mu kibuga ndetse bamwe ngenderwaho ntabakinishe.
Abajijwe kuri iki gitutu abafana bakomeje gushyira ku mutoza, Chairman w’iyi kipe y’Ingabo, Lt.Col Karasira Richard, yavuze ko nta byacitse abona byabaye ndetse abibutsa ko uyu mutoza azasoza amasezerano ye y’umwaka yasinye.
Ati “Umutoza dufite turamwishimiye. Ni uwa mbere. Mu mezi ane-atanu amaze, hari ikipe murabona iturusha gukina? Ni uwa mbere, arayoboye. Afite ba myugariro beza. Mu busatirizi ni uwa Kabiri nawe ibyo arabyivugira.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo umutoza isura ye ifatwa mu mezi abiri-atatu. Nunabitekereza aba atazi iby’umupira. Aba atazi ibyo ari byo. Twebwe ntabwo turi ikipe ubyuka ngo vaho ugende, gute se? Tugomba kumuha umwanya. Afite amasezerano ye y’umwaka, azayakora kandi ayasoze.”
Chairman kandi, yakomeje avuga ko ku rundi ruhande atarenganya umufana kuko we afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye uko abyumva, cyane cyane iyo umusaruro mwiza wabuze.
Lt.Col Richard kandi, yongeye kwibutsa ko umutoza ari we ubana n’abakinnyi igihe kinini, ndetse ari we ubazi kurusha undi uwo ari we wese. Bityo ko afite uburenganzira bwo kubakinisha uko yifuza bitewe n’uko yifuza ko ikina.
APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 27 mu mikino 13 imaze gukinwa. Ikurikirwa na Rayon Sports ifite 26.
- Advertisement -
Ikipe y’Ingabo izakina na Gorilla FC ejo tariki ya 8 Ukuboza Saa kumi n’ebyiri z’ijoro mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW