Gicumbi: Ikipe ya Rubaya yegukanye umurenge Kagame Cup

Ikipe y’Umurenge wa Rubaya abenshi bazi ku izina rya Gishambashayo mu kagari ka Gishari niyo isoje amarushanwa y’ Umurenge Kagame Cup itwaye igikombe, ahazwi cyane nk’ umwihariko w’amateka y’ irembo ryo kubohora igihugu.

 Ni Umurenge ufite amateka atoroshye hagati y’abaturage bahaturiye ,no gufatanya n’ ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu, kuko uyu murenge uherereye ku mupaka wa Gatuna.

Amarushanwa ya Kagame Cup muri Gicumbi yatangiye ku itariki 16 Ukuboza 2023, yaranzwe n’Ishyaka ryinshi, Dore ko imirenge 21 yose yitabiriye imikino itandukanye yaranzwe  n’ishyaka.

Ni imikino yabayemo  Mpaga enye (Forfes) ku makipe yashakaga gukinisha Abakinnyi batabyemerewe, ariko amenshi habaga hagamijwe gushakisha instinzi ngo arebe uko yagera ku mukino wa nyuma w’ irushanwa bikarangira ahanishijwe kuvamo, aribyo bita mpaga.

Iyi mikino kandi yabonetsemo ikarita eshatu z’ umutuku ku bakinnyi bagaragayeho imyitwarire idasanzwe.

Imirenge 21 y’Akarere ka Gicumbi yose yabashije kwitabira imikino, gusa ababashije kugera ku mukino wa Nyuma Ni Ikipe y’ Umurenge wa Rubaya mu bahungu, yahuye n’ikipe y’Umurenge wa Rwamiko bigatsinanda ibitego 2-1

Umukino wa Nyuma waranzwe n’ ibitego 2 bya Rubaya kuri 1 cya Rwamiko mu mupira w’ amaguru.

Ikipe y’Umurenge wa Nyamiyaga mu bakobwa niyo yatwaye igikopmbe itsinze ibitego 2 ku busa bw’ikipe y’ Umurenge wa Ruvune.

Aya marushanwa n’ ubwo asojwe n’ imikino y’ umupira w’amaguru, yabayemo kandi  imikino itandukanye.

- Advertisement -

Imwe mu mukino yabaye mu marushanwa y’ Umurenge Kagame Cup, yarimo abarushanwaga gusiganwa ku magare, abasiganwa n’amaguru, abakina  igisoro, gusimbuka urukiramende, iyi mikino  yose yitabirwaga neza haba  ku bakobwa, abahungu ndetse n’ abageze mu zabukuru baritabiraga.

Ni irushanwa ku rundi ruhande ryarangwaga no gutangwano ubutumwa butandukanye, aho abaturage bashishikarizwaga gusigasira iterambere ry’ ibikorwa bitandukanye byagezweho n’ ubuyobozi bw’ igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi w’ agateganyo ,Uwera Parfaite, yashimye Umurenge wa Rubaya usoje amarushanwa itsinze amakipe yose yitabiriye, asaba kurushaho gukora imyitozo ngo bazabashe guhagararira akarere ka Gicumbi neza.

 Ati” Turashima ikipe ya Rubaya ibashije gutwara igikombe, amateka ya hano  Gishambashayo mukomeje kuyashimangira, mureke turusheho kubaka ibikorwa by’iterambere byagezweho,  dushimangire imiyoborere myiza, irangajwe imbere n’umuyobozi w’ Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame kuko ari we wanabateguriye Aya marushanwa.”

Ikipe y’abakobwa y’ umurenge wa Nyamiyaga batwaye igikombe batsinze 2 ku busa cg 0 bw’ umurenge wa Ruvune
Ikipe ya Rubaya yegukanye igikombe cy’Umurenge Kagame Cup

UMUSEKE.RW