Gicumbi: Umukozi w’Umurenge yatabawe ashaka kwiyahura

Umukozi w’Umurenge wa Ruvune, mu karere ka Gicumbi yabwiye umugore ko yakwiyahura, polisi iratabara.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Habakurama jean Paul w’imyaka 41,ushinzwe kwakira abantu (Customer care) mu biro by’Umurenge wa Ruvune, yakangishije umugore we basanzwe bafitanye amakimbira ko yakwiyahura.

Uwaduhaye amakuru avuga ko mu ijoro rya tariki ya 3 Mutarama 2024,  uyu mugabo yagiranye ikibazo n’umugore ndetse  amubwira ko yakwiyahura.

Hari umuntu wumvise avuga ayo magambo, ahamagara call center ya polisi ,maze nayo iratabara.

Ubuyobozi bw’umurenge na Dasso bwageze iwe, maze bamujyana ku Bitaro bya Byumba kugira ngo akurikiranwe.

Umuyobozi w’Akarere , UWERA Parfaite yabwiye UMUSEKE ko hatanzwe impuruza maze agatabarwa.

Ati “Amakuru twahawe na bene wabo, yaraye yohereje ubutumwa . Icyo twihutiye ni ukumukura mu rugo kugira ngo ajyanwe kwa muganga kugira ngo aganirizwe. Mu biganiro ari bugirane n’abaganga nibwo hari bumenyekane icyabimuteye nuko byatangiye.”

Akomeza ati “Ntabwo haramenyekana ngo yashatse kwizirika mu ijosi,nta muntu ubizi, mu biganiro agirana n’abantu nibwo bimenyekana.”

Meya  Uwera Parfaite avuga ko  uyu mugabo asanzwe yaratandukanye n’umugore ariko bakaba batarahabwa gatanya. Baje kugirana  ikibazo cy’umwana babyaranye bityo umugabo akaba yari yaragiye kumwiba umugore.

- Advertisement -

UWERA Parfaite avuga ko umugore we yajyaga atanga ikirego ku karere ku bibazo afitanye n’umugabo we.

Ati “Umugore yajyaga atanga ikirego hano ku Karere ko umugabo yamutwariye umwana no kuba yari mu gushaka ubutane na we.”

Yasabye abantu kwita cyane ku buzima bwo mu mutwe kandi bakirinda amakimbirane .

TUYISHIMIRE RAYMOND/ UMUSEKE.RW