Kajugujugu y’igisirikare cya Uganda yasandaye igihaguka ku kibuga

Kajugujugu y’igisirikare cya Uganda yasandaye igihaguruka ku kibuga ahitwa Ssaka Airfield, mu gace kitwa Kitcwamba.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri mu mudugudu wa Nyamisigiri, agace ka Kitcwamba mu Karere ka Kabarole.

Ababibonye bavuga ko iyo kajugujugu yari igiye muri Congo isandara igihaguruka ahitwa Ssaka Airfield.

Bikekwa ko iyi kajugujugu yabanje kugonga igisenge cy’inzu, yisenura ku butaka ihinduka umuyonga.

Chimp Reports cyatangaje ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Mi-28 ikoreshwa mu bitero ikaba yarakorewe mu Burusiya.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda kirwanira mu kirere, Maj Naboth Mugisha yavuze ko “UPDF Air Force ibabajwe n’impanuka ya kajugujugu yabereye Karugutu- Ntoroko.”

Mugisha yongeyeho ko amakuru ku cyateye iriya mpanuka aza gutangazwa cyakora avuga ko bigaragara ko ari impanuka isanzwe.

Amakuru avuga ko abantu bari muri iriya ndege bagera kuri batatu bose bapfuye.

Iyi mpanuka ibaye nta cyumweru gishize indi ndege y’igisirikare cya Uganda, yifashishwaga mu gutata ibyihebe by’umutwe wa ADF mu mashyamba ya Congo, yahanitse mu kirere yisenura ahitwa Kasese muri Uganda.

- Advertisement -

Kajugujugu zo mu bwoko bwa Mi-28 Havoc uruganda rwazikoze ruvuga ko imwe igurishwa miliyoni 18 z’amadolari ya America.

Bivugwa ko abantu 3 bari bayirimo bapfuye
Amakuru avuga ko iriya kajugujugu yabanje kugonga inzu
Mi-28 ikoreshwa mu bitero ikaba yarakorewe mu Burusiya

UMUSEKE.RW