Komisiyo y’amatora yigenga ya DR Congo yatangaje ibyavuye mu matora y’abadepite b’inteko ishingamategeko y’igihugu aho ishyaka UDPS rya Félix Tshisekedi ryabonye imyanya myinshi rikurikirwa n’irya Vital Kamerhe.
Ni mu gihe ishyaka rya Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi ryabonye imyanya 18.
UDPS rya Tshisekedi ryabonye 92,6% ryegukana imyanya 69, rikurikirwa na A/A-UNC rya Vital Kamerhe ryabonye imyanya 36, AFDC-A rya perezida wa sena ya DRC Modeste Bahati Lukwebo n’imyanya 35, na AB rya minisitiri w’intebe Sama Lukonde n’imyanya 26.
Vital Kamerhe, wabonye ubwiganze bw’amajwi mu ntara ya Kivu y’Epfo aho akomoka, afatwa nk’umuntu wa hafi cyane wa Tshisekedi.
Ensemble pour la Republique rya Moïse Katumbi ryaje ku mwanya wa cyenda n’imyanya 19 mu nteko y’abadepite 477 batangajwe kuri 500 baba bagize umutwe w’abadepite.
Bisobanuye ko perezida watowe Felix Tshisekedi azaba afite ubwiganze busesuye mu nteko ishingamategeko yatowe.
Komisiyo y’amatora ivuga ko ibi byatangajwe ari iby’agateganyo, abatowe bakazemezwa ku buryo bwa burundu tariki 12 z’ukwezi kwa Werurwe 2024.
Amashyaka yose hamwe 44 niyo nibura yagejeje ku mwajwi yasabwaga ku rwego rw’igihugu angana na 179,765 (1%) kugira ngo agire umwanya nibura umwe mu nteko ishingamategeko.
Andi mashyaka agera kuri 25, arimo Alliance des Congolais pour la Réfondation de la Nation (ACRN) rya Denis Mukwege cyangwa LGD rya Matata Ponyo wigeze kuba minisitiri w’intebe, ntabwo yagejeje kuri ayo majwi bityo nta mwanya yabonye mu nteko ishingamategeko.
- Advertisement -
Amashyaka n’abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kunenga ibyavuye muri aya matora bita ko yaranzwe “n’uburiganya bukabije”.
Abadepite bagombaga gutorwa bose hamwe (500) urutonde rwabo ntirwuzuye kuko hari ibice bimwe na bimwe amatora yasheshwe kubera ubujura bw’amajwi mu ntara za Kwilu na Nord-Ubangi, n’ibice amatora atabayemo kubera umutekano mucye nk’i Kwamouth mu ntara ya Maï-Ndombe n’i Masisi na Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Hagati aho CENI yatangaje ko abakozi bagaragayeho uburiganya mri ayo matora bagomba guhanwa.
UMUSEKE.RW