Umutoza w’Amavubi yatunze urutoki abatoza b’Abanyarwanda

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Torsten Frank Spittler, yagaye abatoza b’Abanyarwanda badaha iby’ibanze abakinnyi b’Abanyarwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mutarama 2024, ku Cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, habareye ikiganiro cyahuje abanyamakuru b’imikino ndetse n’abatoza b’Amavubi barimo Torsten Frank Spittler na Jimmy Mulisa umwungirije.

Mu byagarutsweho, uko ikipe y’Igihugu Amavubi imaze iminsi yitwara mu mikino Mpuzamahanga iheruka gukina.

Uyu Mudage utoza Amavubi, yasobanuye ibibazo bimaze bigarukwaho mu Itangazamakuru birimo uko abakinnyi bahamagarwa ndetse no kubatarahamagawe ku mikino ibiri iheruka ya Zimbabwe na Afurika y’Epfo.

Agaruka ku bushobozi bw’abakinnyi b’Abanyarwanda, yavuze ko hari bimwe by’ibanze badafite ariko atabarenganya kuko abenshi baciye mu maboko y’abatoza batabafashije.

Ati “Sinagaya abakinnyi kuba badafite cyangwa batazi iby’ibanze. Ahubwo nagaye abatoza babatoje mbere.”

Kuva yafata ishingano zo gutoza Amavubi, Spittler, afite amanota ane yakuye kuri Afurika y’Epfo yatsindiye ibitego 2-0 i Huye na Zimbabwe bahanganyirije igitego 1-1.

Umutoza mukuru w’Amavubi, Torsten Frank Spittler, yavuze ko abatoza b’Abanyarwanda batahaye iby’ibanze abakinnyi b’Abanyarwanda

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW