Burera: Urubyiruko rufite inyota yo  kubaka igihugu kizira ibiyobyabwenge

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Burera bahize kubaka Igihugu kitarangwamo ibiyobyabwenge, baharanira kwihutisha iterambere no gusigasira ibyagezweho.

Babigarutseho kuri uyu wa 24 Gashyantare 2024, mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko,  bwateguwe n’Urubyiruko rwibumbiye mu itsinda(Club) Anti-Drugs Droping Groups, bakorera mu Murenge wa Rugarama,.

Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko badashimishwa no kubona bagenzi babo bijanditse mu biyobyabwenge byarabagize imbata, bigatuma ntacyo bimarira, aho bavuga ko bababona nk’igihombo ku miryango yabo no ku gihugu muri Rusange.

Ndayizeye Innocent ni umwe muri  bo yagize ati” Ntidushimishwa no kubona urubyiruko rwarumbiye mu biyobyabwenge, niyo mpamvu twahisemo gutanga umusanzu wacu mu kubirwanya no kwigisha abakibirimo kubireka n’abatarabikoresha bakamenya ingaruka zabyo.”

Umuyobozi w’itsinda rirwanya ibiyobyabwenge Anti-Drugs Droping Group Ndayizeye Olivier, avuga ko intego yabo ari ukurandura burundu ibiyobyabwenge mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Gihugu hose binyujijwe mu biganiro bitangwa mu buryo bunyuranye.

Yagize ati” Inyigisho dutanga zinyura mu makinamoco, indirimbo imivugo, ibiganiro mpaka, ibisigo ubujyanama mu kwirinda ibiyobyabwenge cyane mu rubyiruko Nyakubahwa Perezida wacu yivugira ko ufite urubyiruko rwiza aba afite Igihugu kizima, natwe ni uwo murongo dushaka kugenderamo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Theophile Mwanangu, yibukije urubyiruko ko batabasha guhangana n’umuvuduko w’iterambere ry’Igihugu n’isi muri rusange batitandukanyije n’ibiyobyabwenge, anasaba ababyeyi guharanira kugira umuryango utekanye uzira ibiyobyabwenge .

Yagize ati ”  Tubitezeho kuba abanyamumaro kuri ubu no mu gihe kizaza, bakoresha ibiyobyabwenge bagitwara inda zitateguwe bata amashuri ntibaba bakigeze ku nzozi zabo zo kuba abanyamumaro, ubu isi yabaye umudugudu kuyibyaza umusaruro biroroshye ariko bagihugiye mu biyobyabwenge ntibabibasha.”

Akomeza agira ati ” Turasaba ababyeyi guharanira kugira umuryango utekanye utarimo amakimbirane, udakoresha ibyo biyobyabwenge, kugira ngo babere urugero rwiza abana babo babafasha kugera ku nzozi zabo z’iterambere

- Advertisement -

Mu Karere ka Burera hari amatsinda 17 , aho buri Murenge ugira  Club ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse n’izindi 32 zikorera mu bigo by’amashuri , ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake n’izindi nzego zitandukanye mu rwego rwo kubica burundu.

Abatsinze amarushanwa ku mpano bafite mu kurwanya ibiyobyabwenge barahembwe

NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERE

UMUSEKE/BURERA