Congo irasaba miliyari 2,6 $ zo kugoboka abahunze imirwano

Guverinoma ya Congo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2024, yatangaje ko yo n’imiryango mpuzamahanga ifasha ababaye, bakeneye miliyari 2.6$ agenewe abahungabanyijwe n’intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo.

Leta ya Congo yavuze ko iyi nkunga mu gihe izaba ibonetse izafasha abagera hafi  kuri miliyoni umunani na Magana arindwi.

Hashize umwaka urenga abatuye mu Burasirazuba bwa Congo bakenera ubufasha kubera ibikorwa by’intambara byakunze kuhibasira, byatumye abaturage benshi bava mu byabo.

Kugeza ubu muri iki gihugu habarurwa hafi abagera kuri miliyoni 6.7 by’abaturage bamaze kuvanwa mu byabo n’intambara, bambuka imipaka bajya mu bihugu by’abaturanyi.

Igiteye inkeke kurushaho ni uko kandi mu Burasirazuba bw’iki gihugu hadutse indwara ya korera.

Ibi biza byiyongera ku bindi bibazo bimaze hafi imyaka 30 biterwa n’imitwe  yitwaje intwaro.

Muri uyu mwaka wa 2024 kugeza ubu habarurwa abantu bagera kuri miliyoni 25.4 bakeneye ibiribwa.

Ni mu gihe abafite ikibazo cy’imirire mibi bagera kuri miliyoni 8.4 biganjemo abana bari munsi y’imyaka itanu ndetse n’abagore batwite.

Umuhuzabikorwa ushinzwe ibikorwa by’ubugiraneza mu muryango w’Abibumbye (ONU), Bruno Lemarquis, yavuze ko ibikorwa by’ubugiraneza byahungabanyijwe n’ikibazo cy’intambara kiri muri iki gihugu , ndetse n’ibiza biterwa no guhungabana kw’ikirere.

- Advertisement -

Mu 2023, ibikorwa by’ubugiraneza byafashije ku kigero hafi cya 40% aho ubu bufasha bwageze hafi ku baturage bose ku bari bateganyijwe gufashwa.

Bivuze ko miliyoni eshanu muri 10 z’abaturage babashije gufashwa.

Muri Repubulika  Iharanira Demokarasi ya Congo abarenga miliyoni b’ abana ntibabasha kugera ku ishuri kubera ikibazo cy’intambara ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Modeste Mutinga Mutushayi, ushinzwe Minisiteri ishinzwe imibereho myiza n’ibikorwa by’ubutabazi mu muryango w’Abibumbye(ONU), yavuze ko iki kibazo gikomeye.

Yagize ati “ Turasaba imiryango Mpuzamahanga kubyitaho. Igihugu gifite umwihariko wo kuba cyagira ubukerarugendo ndetse n’ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ariko ibi byose birasaba kuba hari amahoro.”

Muri Congo kugeza ubu habarurwa hafi imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, irimo n’uwa M23 ukomeje guhangana bikomeye n’igisirikare cya leta.

UMUSEKE.RW