Fecafoot yanze ubwegure bwa Samuel Eto’o

Abagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cya Cameroun, banze ubwegure bwa Perezida w’iri shyirahamwe, Samuel Eto’o wifuzaga kurekura izi nshingano.

Nyuma yo gusezererwa itarenze muri 1/8 cy’irangiza mu Gikombe cya Afurika cya 2023 kiri kubera muri Côte d’Ivoire, ikipe y’Igihugu ya Cameroun ikomeje kuvugwamo impinduka.

Zimwe mu mpinduka za mbere zavuzwemo, ni iyirukanwa rya Rigobert Song utoza iyi kipe nk’umutoza mukuru ariko nta tangazo ribyemeza rirasohoka.

Undi wifuje kurekura inshingano ze, ni Samuel Eto’o uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cya Cameroun, Fecafoot ariko ubwegure bwe bwanzwe.

Nk’uko bigaragara mu Itangazo rigenewe abanyamakuru, mu nama yahuje abagize Komite Nyobozi ya Fecafoot tariki ya 5 Gashyantare 2024 muri Hilton Hotel iherereye mu Mujyi wa Yaoundé, ubwegure bwa Eto’o bwanzwe.

Samuel Eto’o yatorewe kuba Perezida wa Fecafoot, mu 2021. Bisobanuye ko uyu mwanya awumazeho imyaka itatu.

Yabaye umukinnyi ukomeye ku rwego Mpuzamahanga, aho yaciye mu makipe arimo FC Barcelona, Inter Milan, Chelsea n’izindi.

Samuel Eto’o ntakifuza kuyobora Fecafoot
Komite Nyobozi ya Fecafoot yanze ubwegure bwa Samuel Eto’o

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW