Kamonyi: Umusore yijyanye kuri Polisi yishinja kwica Se

Umusore witwa Kwizera Théoneste  w’Imyaka 25 yijyanye kuri Polisi ababwira ko amaze kwica Se.

Amakuru twahawe n’Inzego z’Umudugudu wa Kigina, Akagari ka Marembo,  Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi,  avuga ko  Kwizera Théoneste  yatashye mu rugo saa mbiri zijoro(20H00), ahageze asanga bagiye  kuryama,  Umubyeyi we witwa Ntigurirwa Ereneste  w’Imyaka 56 y’amavuko amubaza impamvu amukomangira baterana amagambo, Ntigurirwa yirukankana Kwizera ahungira kwa Se wabo baturanye.

Ayo makuru avuga ko Kwizera yaje kumva  Nyina avugiye ku muharuro akeka ko baje kumufatanya na Se afata ibuye aritera Ntigurirwa hejuru y’irugu, yongera kumwirukankana amanuka ku mukingo yitura mu mabuye yubitse inda.

Umugore wa Ntigurirwa yahise atabaza abaturanyi baramuterura bamujyana iwe mu rugo, basanga yashizemo Umwuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko batahamya cyangwa ngo bahakane ko uyu musore ariwe wishe Se, akavuga ko ibiva mu iperereza aribyo biza kugaragaza ukuri ku rupfu rw’uyu mubyeyi.

Ati “Mureke dutegereze icyo iperereza rivuga, kuko tutahamya ko cyagwa ngo dushinjure Kwizera ko yamwishe cyangwa yaba yazize ayo mabuye yaguyemo.”

Meya Nahayo yasabye abana kubaha ababyeyi kubera ko biri mu nshingano, asaba n’ababyeyi gutanga uburere bwiza birinda guhutaza abana babo.

Umurambo wa Ntigurirwa wajyanywe mu Bitaro bya  Polisi Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

MUHIZI ELISÉE

- Advertisement -

UMUSEKE.RW/Kamonyi