Minisitiri Bizimana yasabye urubyiruko kutajenjekera abasebya u Rwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Minisitiri Bizimana asaba urubyiruko kwamagana abagoreka amateka y'u Rwanda

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro zigamije guteza imbere igihugu no guhangana n’uwagerageza kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2024 muri IPRC Musanze hateraniye urubyiruko rurenga 500 rwo mu Ntara y’Amajyaruguru rwitabiriye ibiganiro bibanziriza kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi biganiro bihuza Abanyarwanda bari mu myaka itandukanye aho baganiriza urubyiruko ubuzima banyuzemo no kurusangiza umurage rukwiye guha u Rwanda rwubakiye ku bumwe kandi ruzira ivangura n’amacakubiri.

Ibyo biganiro binyuzwamo ubutumwa bw’impamba baha urubyiruko ruzaragwa u Rwanda rwubakiye ku bumwe, ruhamye ruzira ivangura n’amacakubiri, kandi rutera imbere.

Mu Majyaruguru byitabiriwe n’inzego zitandukanye, byabimburiwe no kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze ruzwi nka “Cour d’Appel Ruhengeli”, hanaterwa igiti cy’umurinzi.

Minisitiri Dr Bizimana yabwiye urubyiruko amateka y’u Rwanda kuva mu gihe cy’Ubukoloni na nyuma yaho, avuga uruhare rw’Abakoloni mu gutandukanya Abanyarwanda bakabaremamo ibice.

Yagarutse kandi ku buryo ubuyobozi bwagiye bujyaho bwimakaje ayo macakubiri bigatuma abanyarwanda bagirana urwikekwe ndetse biza kugeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Yasabye urubyiruko gucukumbura ibirebana n’amateka y’u Rwanda ndetse n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo barusheho kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuyasigasira.

Minisitiri Bizimana yabwiye urubyiruko ko u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside rufite ubuyobozi bwiza bwaruvanye mu icuraburindi mu 1994, ubu rukaba rutekanye kandi ruteye imbere.

- Advertisement -

Yibukije urubyiruko ko ari rwo mizero y’ejo hazaza y’igihugu ko bakwiye kurangwa n’ubupfura kandi bakita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko hari urubyiruko rurimo urwo mu mahanga rukomeje kugendera mu murongo w’urwango no gusakaza amacakubiri binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Urwo rubyiruko rupfobya Jenoside ngo ruhora rushinja ivangura n’irondakoko abavuga amateka y’ukuri kugira ngo amaraso atazongera kumeneka mu Rwanda.

Ati “Iyo rero ikinyoma kitabeshyujwe ngo hagaragazwe ukuri gishobora gukekwa ko aricyo cyaba ari ukuri.”

Minisitiri Bizimana yavuze ko guha ibiganiro urubyiruko bibafasha kumenya ukuri nyako no gushobora gushungura bityo bakamenya no kurwanya ikibi muri gahunda yo kubaka Igihugu

Yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kumenya imiyoborere myiza y’Igihugu no kuyikomeza bagira uruhare mu iterambere no kurinda Igihugu.

Guverineri w’Intara y’Amajyarugu, Maurice Mugabowagahunde nawe yasabye ko inyigisho zo muri “Rubyiruko menya amateka” zikwiriye gukoreshwa urubyiruko rwigisha bagenzi babo no guhangana n’abakoresha imbuga nkoranyambaga basebya u Rwanda.

Ati “Ntitugomba kubaharira urubuga bonyine, tugomba natwe gukoresha izo mbuga tukerekana isura nyayo y’igihugu cyacu.”

Yavuze ko ibikorwa nk’ibiherutse kubera mu Murenge wa Kinigi bigaragaza ko kwirara ndetse n’umurengwe kuri bamwe bishobora gusubiza abanyarwanda mu mateka mabi.

Abanyarwanda barakangurirwa kuzirikana kuzitabira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizatangira tariki ya 7 Mata 2024.

Urubyiruko rwabajije ibibazo bijyanye n’amateka
Minisitiri Bizimana asaba urubyiruko kwamagana abagoreka amateka y’u Rwanda
Guverineri Mugabowagahunde nawe yasabye urubyiruko guhashya abasebya u Rwanda
Urubyiruko ruvuga ko ikiganiro nk’iki kibafasha kwiga byinshi
Minisitiri Bizimana yateye igiti ku rwibutso rwa “Cour d’Appel Ruhengeli” 
Hunamiwe inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Musanze