Nyagatare: Koperative CODERVAM yashimiwe kwesa imihigo y’iterambere

Koperative CODERVAM yo mu Murenge wa Rukomo, mu Karere ka Nyagatare, yahize izindi mu mihigo ya 2023-2024.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2024,nibwo Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative ahinga umuceri FUCORIRWA( Fédération des Unions de Coopératives Rizicoles au Rwanda) rwahurije hamwe abayayobora kugira ngo ruhembe abitwaye neza mu mihigo.

Iyo mu Murenge wa Rukomo yitwa CODERVAM niyo yabaye iya mbere ihabwa igihembo nyuma yo kugira amanota 97.7%.

Iyi Koperative ivuga ko amafaranga yakuye  mu musaruro wayo yayashoye mu bikorwa bizamura abanyamuryango ku buryo buri wese yishyurirwa mutuelle de santé, bibuka sitasiyo ya lisansi n’ibindi.

Ushinzwe umutungo w’iyi Koperative,Umurerwa Aisha,yavuze ko mbere yuko iyi koperative ihiga izindi mu mishanga, yari yabanje kugwa mu bihombo bituma yongera kuzanzamuka kubera imiyoborere myiza.

Yagize ati “ Koperative Coderivam niyo idakata imisanzu mu Rwanda,kuva nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyiraho uwo murongo, batekereje imishinga yabyara inyungu. Ubu batekereje sitasiyo ya lisansi, ubu ngubu irakora.”

Umurerwa avuga ko gahoro gahoro biyubatse baza kugera kuri byinshi birimo no kubaka ikigega cy’ingoboka kirimo Miliyoni Frw 80.

Perezidante w’iyi Koperative witwa Gaudence Nyirandikubwimana avuga kuba bahembwe bituma barushaho kongera imbaraga mu mikorere.

Ati “ Ibintu twakoze muri koperative, twatangiye abanyamuryango ubwisungane mu kwivuza ndetse n’abaishingizi babo, n’imiryango yabo.Twubatse sitasiyo ifite agaciro ka miliyoni 350frw ,iryo shoramari rikaba ridufasha ngo abanyamuryango bacu biteze imbere.”

- Advertisement -

Bafite kandi ikigega cy’inyongeramusaruro gifite agaciro ka miliyoni Frw 57.

Akomeza ati “Ni uko tugiye gushyiramo imbaraga tukongera. Icyo dufite twebwe,ni uko tugomba tugomba gukora cyane, tukongera ishoramari n’igenamigambi kugira ngo twiteze imbere.”

Umuyobozi w’ Urwego rw’igihuru rw’amakoperative, RCA, Dr Patrice Mugenzi,  yasabye abanyamuryango ba CODERVAM kutazatwara n’ishoramari ryo muri station ngo bitume ubuhinzi bw’umuceri bwirengagizwa buhazaharire.

Ati “Ishoramari bakoze mu bijyanye n’ibikomoka kuri Peterori,ritaraya ishoramari mu buhinzi. Amafaranga avuye mu buhinzi akwiye kugenerwa abahinzi,ntabwo akwiye kunyerezwa cyangwa ajye mu bijyanye na taransiporo(transport).”

Abanyamuryango bateranye kuri uyu wa Kabiri bari baturutse muri Koperative 18 zihinga umuceri hirya no hino mu Rwanda.

Usibye kuba babwiwe uko barushanyijwe, banasinye n’indi mihigo y’umwaka wa 2024.

Iyi Koperative ya CODERIVAM isanzwe ihinga umuceri ku buso bungana na hegitare 400 ikaba ifite abanyamuryango 1350.

Aisha Umurerwa ushinzwe umutunfo wa Koperative yatangaje ko bazakomeza guteza imbere iyi koperatuve
Umuyobozi w’ Urwego rw’Igihuru rw’amakoperative, RCA, Dr Patrice Mugenzi, yasabye abanyamuryango kutavanga ishoramari

UMUSEKE.RW