Nyamasheke: Umugore yateraguye ibyuma umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Gihombo, arahigwa bukware nyuma yo gutera umugabo we ibyuma akamukomeretsa bikabije.

Ni Umugore witwa Nyirabutoragurwa Rachel w’imyaka 38, ayo mahano yayakoze mu ijoro ryo ku wa 22 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Mubuga mu Murenge wa Gihombo.

Umugabo we watewe ibyuma agakomeretswa ibitugu byombi n’ukuboko yitwa Ntawunganyimana Jacques w’imyaka 43.

Amakuru avuga ko uwo mugore asanzwe ari indakoreka, ahohotera umugabo we ari nako ngo amuca inyuma kubera ubusinzi bukabije.

Umuyubozi w’Umudugudu wa Mubuga, Uhoraningoga Simon, yavuze ko amakimbirane yo muri urwo rugo amaze igihe kirekire.

Yagize ati “ Hari igihe umugore azindukira mu kabari agacyurwa n’igicuku, agataha akinguza umugabo n’abana babo 5 hakaba n’igihe umugore araye iyo, akaza mugitondo umugabo atazi iyo yaraye yamubaza induru zikavuga.”

Avuga ko ubwo uwo mugore yateraguraga ibyuma umugabo we, abaturanyi bumvise induru bagira ngo ni intonganya zabo zisanzwe, bahuruye basanga umugabo yigaragura hasi ari kuboroga.

Ati “Kuva iryo joro umugore ari gushakishwa yarabuze, umugabo yavuye kwa muganga ariko asiba rimwe ubundi akajya kwipfukisha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo Niyitegeka Jerôme, yabwiye Imvaho Nshya ko bakomeje gushakisha uyu mugore kandi ko hari icyizere ko azafatwa akaryozwa uru rugomo.

- Advertisement -

Yasabye abaturage kwirinda ingeso nk’izi, abagiranye ikibazo bakegera ubuyobozi bukagikemura aho guca inzira zimena amaraso igihe badashoboye kucyikemurira ubwabo.

Ati “Babyirinde kuko iyo batangiye batyo hakurikiraho gukora ibyaha, kandi bihanwa n’amategeko.”

Ni mu gihe umugabo watewe ibyuma asaba ko umugore we ahigwa agafatwa maze agahanwa by’intangarugero kugira ngo n’abandi bafite izo ngeso bazicikeho burundu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW