Ruhango: Ababyeyi barasabwa gukundisha abana amashuri y’imyuga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku bufatanye n’Ishuri ry’Imyuga Mpanda TSS batumiye ababyeyi kugira ngo babafashe gukundisha abana babo amashuri y’Imyuga  y’Ubumenyingiro.
Ni mu gikorwa cyari kigamije kugaragariza ababyeyi uko abana babo biga imyuga bashyira mu bikorwa ubumenyingiro bamaze igihe biga.
Umuyobozi w’Ishuri ryitwa Mpanda TSS riherereye mu Murenge wa Byimana ho mu Karere ka Ruhango, Ndangamira Gilbert avuga ko  umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri y’Imyuga n’ubumenyingiro utaragera kuri 60% bijyanye n’icyerekezo Leta yifuza kugeraho.
Ndangamira avuga ko bifuza ko ababyeyi bahindura imyumvire bakumvisha abana babo ko  abize imyuga aribo bihutisha iterambere ry’Igihugu, kuruta gushaka akazi gatuma bicara mu biro.
Ati “Uyu munsi ntabwo turagera kuri icyo gipimo cya 60, niyo mpamvu twatumije ababyeyi twifuza kubereka ishyirwa mu bikorwa by’ubumenyi abiga muri iri shuri bagezeho.”
Yavuze ko umunyeshuri warangije muri ayo mashuri, adashobora kubura akazi , kuko abenshi barangije bamaze kubona akazi.
Byiringiro François, Perezida wa Komite y’ababyeyi, avuga ko batunguwe no kubona ubumenyi abana babo bafite, mu mashami yose bahisemo.
Ati “Abenshi bari bazi ko akazi k’ubufundi gakorwa n’abantu batize, ariko uyu munsi dusanga ahubwo ababyigiye aribo bantu bafite amahirwe yo kugira akazi.”
Byiringiro avuga ko mu byo yabonye aba bana bize benshi batamenyereye harimo intebe abantu bicaraho ku manywa, bwakwira akazihindura ibitanda bararaho.
Uwitonze Clémence wiga my mwaka wa 6 mu Ishami ry’amashanyarazi avuga ko nta pfunwe bimutera zo kurira inkingi y’amashanyarazi nkuko bamwe babitekerezaga mbere.
Ati “Mfite inzozi zo gukora mu bigo bikomeye bishinzwe ingufu.”
Uwitonze yasabye abakobwa bagenzi be gutinyuka, bakareka kubatwa n’ibyo bita umuco wo hambere.
Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Ruhango, Mugabe Aimble yavuze ko mu bigo by’amashuri biherereye muri aka Karere, ibyinshi ari ibyigisha imyuga n’ubumenyingiro.
Ati “Nubwo bimeze bityo, ntabwo twavuga ko tumaze kugera aho twifuza kujya, turacyafite urugendo.”
Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango igaragaza ko mu Mirenge 9 igize Aka Karere, habarizwa amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro 17, akaba yigamo abanyeshuri 9576 mu gihe abiga mu yandi mashuri y’ubumenyi rusange basaga 6000.
Abiga mu Ishami ry’Imideli bavuga ko imyenda bambaye ikorerwa muri iki kigo
Abiga ‘Ububaji bavuga ko bakora intebe zikubiyemo n’ibitanda
Umuyobozi wa Mpanda TSS Ndangamira Gilbert yasabye ababyeyi gukundisha abana imyuga
Uwitonze Clémence asabaabakobwa bagenzi be gutinyuka
Bamwe mu bayobozi b’Ikigo n’ababyeyi barerera muri iri Shuri
Byiringiro François Perezida wa Komite y’ababyeyi yatunguwe n’urwego abana bagezeho
MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/ Ruhango