Rusizi: Impanuka y’imodoka yaguyemo abantu batatu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gashyantare 2024,habereye impanuka y’imodoka yaguyemo abantu batatu.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo ahagana saa kumi n’ebyiri (6H30), ibera mu Mudugudu wa Bisenyi, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo.

Amakuru avuga ko yarimo  abagore babiri bari bagiye kurangura imboga ahitwa Gishoma bavuye i Nyakarenzo, ndetse na Shoferi  yacitse feri, ikagonga  igiti .

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi,yabwiye UMUSEKE ko  imodoka yakoze impanuka yaguyemo abantu batatu.

Ati “Imodoka Pick up yavaga mu Mujyi wa Rusizi, I Kamemebe ,yerekeza Bugarama,igeze ahitwa Bisenyi, hari ahantu hamanuka, ariko hari n’ikorosi, mu kurikata, umushoferi biramunanira,aragenda agonga igiti. we n’abagore babiri bari muri iyo modoka bitaba Imana.”

SP Emmanuel Kayigi,avuga ko bikekwa ko iyi mpanuka yaba yatewe nuko umushoferi yabuze feri.

Ati “Ikigaragara, icyateye impanuka ni uko nkuko ababonye iyo mpanuka bavuga, yagenda avuza amahoni nk’umuntu wabuze feri ndetse agenda ashaka aho yayegeka.”

SP Emmanuel Kayigi,yihanganishije imiryango yabuze ababo, asaba abashoferi kwitwrarika kandi bakajya bagenzura imodoka mbere yuko batangira urugendo.

Imirambo y aba nyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro bya Gihundwe.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW