Abaturage mu gihugu cy’u Burundi batekewe n’ubwoba bwinshi kubera intwaro nyinshi n’amasasu byari bihishwe mu bigo bya gisirikare biri kwegerezwa mu bice byegereye imipaka n’u Rwanda nko muri Cibitoke, Ngozi na Kirundo.
Ku wa 11 Mutarama 2024 nibwo u Burundi bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose ihuza icyo gihugu n’u Rwanda.
Abategetsi b’u Burundi bashinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara guhungabanya umutekano no kwica abantu mu Burundi. Ibyo u Rwanda rwahakanye.
Bafunze imipaka bavuga ko icyo bashyize imbere y’ibindi ari umutekano w’abantu mu gihugu, kandi bagashinja u Rwanda ko abawuhungabanya ari ho baturuka.
Budacyeye kabiri hakurikiyeho kurunda ingabo z’u Burundi n’intwaro nyinshi ku mupaka n’u Rwanda muri Komine Mabayi na Bukinanyana.
Ibi byakurikiwe n’amagambo y’urudaca y’abategetsi b’u Burundi arimo ubushotoranyi no gushinja u Rwanda ku mugaragaro ko ari umuturanyi udashobotse.
Ku wa 20 Mutarama 2024, mu irahira rya Perezida Tshisekedi, Umukuru w’u Burundi yavugiye i Kinshasa ko bazafasha urubyiruko rwo mu Rwanda gukuraho ubutegetsi.
Yagize ati “Urugamba turimo rugomba gukomeza kugeza ubwo n’abaturage b’u Rwanda batangiye kugaragaza igitutu kuko ntekereza ko urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kuba imfungwa mu karere.”
Mu mpera za Mutarama, Minisitiri w’ingabo w’u Burundi, umusivili witwa Ir Alain-Tribert Mutabazi yatangaje ko bafashe icyemezo cyo kurunda ingabo ku mipaka mu Ntara ya Kirundo na Cibitoke.
- Advertisement -
Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda nta bushobozi rufite bwo kugaba igitero ku gihugu cye.
Yagize ati “Kandi murabizi ko kuva na kera u Rwanda ntirwatera u Burundi kuko ntirwabishobora.”
Yakomeje agira ati ” Ariko n’uwadushotora murabizi ko Abarundi turya tudakarabye, twamuvugutira nta ngorane (ikibazo).”
Muri Gashyantare 2024, u Burundi buvuga ko burya budakarabye bwakomeje gukura intwaro mu bigo bya gisirikare i Gitega n’i Bujumbura zijyanwa ku mbibi n’u Rwanda.
Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’ingabo (Etat Major) bwatanze amabwiriza hapakirwa amakamyo ya gisirikare intwaro zirimo ibisasu biremereye n’imbunda zirasa kure.
Abo basirikare n’izo ntwaro bashyizwe ku nkengero z’ibiyaga bya Rweru na Cyohoha mu makomine ya Busoni na Bugabira no ku gice cya komine Ntega gikora ku mugezi w’Akanyaru.
Amakuru akomeza avuga ko mu ishyamba rya Murehe harunzwe abasirikare benshi n’imbunda zo mu bwoko bwa mitrailleuse n’izindi ntwaro zitwikirije amahema.
Aho muri iryo shyamba ubu nta muturage wemerewe kunyura mu gace bita mw’i Yanza, hararinzwe cyane.
Kuva muri zone Gatare ujya mu Gasenyi hombi ni muri komine ya Busoni bisaba kuzenguruka ibirometero birenga 20 mu gihe bitatwaraga 5 Km.
Ni nako kandi abasirikare birirwa bazenguruka muri Santeri ya Gasenyi hafi y’umupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi.
Abo basirikare ntibatana n’Imbonerakure zakuwe hirya no hino mu gihugu aho bakorana amarondo yo ku manywa n’ijoro.
Umuturage ufashwe atembera nyuma ya saa mbiri z’ijoro ahura n’uruva gusenya kuko saa mbiri ari isaha ntarengwa yo kugera mu rugo.
Hari abanyeshuri bo mu Gatete hafi n’u Rwanda batangiye gusiba ishuri nk’uko bivugwa n’abo muri ibyo bice.
Umwe mu barimu agira ati ” Wagira ngo turi mu bihe bidasanzwe, ibyemezo bifatwa n’abayoboye ibirindiro bya gisirikare bidutera ubwoba.”
Hagati aho ubwoba ni bwose mu barundi baturiye imipaka ihuza ibihugu byombi batinya kwibasirwa n’intambara.
Ku ruhande rw’u Rwanda, abaturiye imipaka bavuga ko batekanye ko nta n’ingabo za RDF zinyuranyuranamo nk’ibyo bumva hakurya mu baturanyi.
Abasesenguzi bamwe bahuza uko ibintu byifashe muri DR Congo no guhagarara kw’aho gusubukura umubano w’u Burundi n’u Rwanda byari bigeze, ndetse no gusubira irudubi.
Muri iyo ntambara ingabo z’u Burundi zikorana n’iza Congo n’imitwe irimo FDLR kurwanya M23 bikavugwa ko Perezida Ndayishimiye yahawe amadorali yatumye aca umubano n’u Rwanda.
Si ubwa mbere u Burundi bufashe icyemezo cyo gufunga imipaka no kurunda ingabo hafi y’u Rwanda kuko hagati ya 2015 na 2022 nabwo bayishyizeho ingufuri.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW