DRC: Bigaragambije basaba Tshisekedi kudasinya amasezerano mu ibanga

Umuryango LUCHA uharanira impinduka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) wakoze imyigaragambyo usaba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi, kutagirana amasezerano n’ibindi bihugu mu ibanga, ibintu bafata nko kugurisha igihugu.

Mu myigaraganmbyo y’amahoro ariko yaje kuburizwamo na Polisi, basabaga ko mu Burasirazuba bwa Congo bifuza amahoro n’umutekano.

Icyifuzo cyabo cyari gikubiye mu nyandiko abigaragambyaga bagaragazaga ko bifuza gushyikiriza guverineri w’Intara ya Ruguru, isaba umukuru w’Igihugu kutagirana amasezerano mu ibanga n’ibindi bihugu, bivuga ko byaje gutabara Abanye-Congo.

Iyi myigaragambyo yahagaze berekeje ku biro bya Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Icyakora Abapolisi bayiburijemo ndetse bata muri yombi abasore umunani mu bagize LUCHA.

Bivugwa ko Perezida Tshisekedi yagiye agirana amasezerano n’ibihugu nk’u Burundi kugira ngo bize bifashe iki gihugu kurwanya umutwe wa M23 .

UMUSEKE.RW