Gen Muhoozi yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda

Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, akaba yari  n’umujyanama we wihariye  , yabaye  Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.

Itangazo ry’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Gen Felix  Kurayigye,  “rivuga ko Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba  w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, yazamuye mu Ntera abasirikare bakuru bafite ipeti rya Jenerali barimo   Gen Muhoozi Kainerugaba.”

Gen Muhoozi wari usanzwe ari umujyanama wihariye wa Perezida mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe, asimbuye Gen Wilson Mbadi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi.

Mu bandi bazamuwe harimo Lt Gen Sam Okiding yagizwe Umugaba Mukuru w’ingabo wungirije, asimbuye Gen Peter Elwelu wagizwe umujyanama wa Perezida.

Perezida Museveni yazamuye mu ntera kandi  abandi basirikare bakuru barimo Brig Gen David Mugisha wahawe ipeti rya Major General na Col Asaph Nyakyikuru wahawe ipeti rya Brig General.

Muhoozi agizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, mu gihe ahabwa amahiwe menshi mu gusimbura se ku  butegetsi mu matora ategerejwe muri 2026.

UMUSEKE.RW