Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF, yatangaje ko agiye gutangiza intambara igamije kurandura ruswa no gukoresha umutungo nabi bivugwa ko byamunze icyo Gisirikare.
Ku wa 21 Werurwe mu 2024 nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, asimbuye Gen Wilson Mbasu Mbadi.
Ku ya 28 Werurwe ubwo Gen Wilson Mbasu yaherekanyaga ububasha na Gen Muhoozi, uyu mugabo w’imyaka 49 y’amavuko n’imyaka 25 mu Gisirikare cya Uganda, UPDF.
Mu ijambo yavugiye i Gulu ahabereye uwo muhango yavuze ko agiye gutangiza intambara kuri ruswa ivugwa mu Gisirikare agiye kubera Umugaba Mukuru.
Ati” Ndizera ko ruswa no gukoresha umutungo nabi ari ibintu tugiye kurangiza muri UPDF mu gihe kiri imbere”.
Uyu mugaba w’Ingabo yavuze ko kugira ngo umusirikare ahabwe ibikoresho byiza, imyenda myiza, amasomo meza, n’ubuzima bwiza byose byagerwaho ari uko ruswa no gukoresha umutungo nabi birwanyijwe.
Gen Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Perezida Museveni abaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda wa 13.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW