Amakuru atangwa n’abaturage bo mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Marembo, Umurenge wa Ngamba avuga ko basanze umurambo w’umugabo witwa Uwimana Théogene hafi y’Ishyamba , bagakeka ko yishwe n’abagizi ba nabi.
Bamwe mu batuye uwo Mudugudu wa Nyabitare babwiye UMUSEKE ko uyu mugabo witwaga Uwimana Théogene yavuye iwe mu masaha ya nimugoroba, ababwira ko agiye kwishyuza umugabo mugenzi we umubereyemo umwenda hakurya mu wundi Mudugudu wa Rugarama.
Bavuga ko bamutegereje bigera saa mbili zijoro, umuturage amanutse hafi y’iryo shyamba aho iyo Midugudu yombi ihurira atungurwa no kubona umurambo wa mugenzi we urambaraye hasi.
Umwe mu baturage yagize ati “Akimara kubona uwo murambo yahise yihutira kubibwira abo mu Muryango we ndetse n’abaturanyi baratabara.”
Umukuru w’Umudugudu wa Nyabitare Nsanzamahoro Samuel yemeje ayo makuru avuga ko babimenyesheje inzego zitandukanye harimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba Munyakazi Epimaque basanga uyu mugabo yapfuye koko.
Ati “Kugeza ubu Abaturage n’Inzego z’ibanze bategereje ko abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’ubugezacyaha bahagera kugiira ngo bakore iperereza ry’ibanze mbere yuko Umurambo ujyanwa mu buruhukiro.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba Munyakazi Epimaque avuga ko basanze acuramye yaguye mu mufurege bikavugwa ko yahageze yasinze cyane akananirwa kwiyegura yaguye.
Ati “Mu byo twabashije kubona nta mugizi wa nabi wamwishe ahubwo yanyoye inzoga ararenza.”
Gitifu Munyakazi avuga ko bategereje RIB kugira ngo ikore iperereza.
- Advertisement -
Uwimana Théogene asize Umugore n’abana 3 ndetse n’Umwuzukuru.
Abaturage bavuga ko Nyakwigendera yari inyangamugayo kuko nta muntu bagiranaga ikibazo.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.