Lutundula yajyanye ubutumwa bwa Tshisekedi muri Angola

Perezida wa Angola, Joao Lourenço,  kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Werurwe 2024,  yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula, wari uzanye ubutumwa bwa Perezida Félix-Antoine Tshisekedi.

Ikinyamakuru cyo muri Angola, Angop Agency , kivuga ko hatashyizwe hanze ibyavuye  mu biganiro ariko ari urugendo rutegura inama idasanzwe izahuza Perezida Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wa Congo, Felix Tsisekedi mu minsi iri imbere.

Mu cyumweru gishize Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Angola.

Muri urwo rugendo, Perezida Kagame na Lourenço bumvikanye ku ngamba zo gukemura impamvu muzi z’intambara iri kubera muri RDC n’umutekano muke umaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bw’iki gihugu, bagaragaza ko imyanzuro yafatiwe mu nama zabereye i Luanda na Nairobi ikwiye kubahirizwa.

Urugendo rwe kandi rwaje rukurikira urwa mugenzi we wa Congo, Felix Tshisekedi  nawe waherukagaga  muri iki gihugu mu byumweru bibiri bishize.

Ku wa 27 Gashyantare 2024, ubwo yari muri Angola, Tshisekedi yatangaje ko yifuza kuganira na Perezida Kagame, kugira ngo bombi baganire ku kibazo cy’umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo nuko umubano hagati y’ibihugu byombi wazahuka.

Gusa icyo gihe ntihatangajwe igihe abakuru b’ibihugu byombi bazicara ku meza y’ibiganiro ngo bacoce umwuka mubi uhari.

Perezida  João Lourenço yatowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’umuhuza mu gukemura ibibazo by’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo ndetse n’ibijyanye n’umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwa Congo.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -