Nyamasheke: Abavandimwe Babiri  baguye mu bwiherero 

Abasore babiri bavukana baguye mu bwiherero bahita bitaba Imana nkuko ubuyobozi bwabibwiye UMUSEKE.

Abitabye Imana ni Ntakirutimana Modeste w’imyaka 23 y’amavuko na murumunawe witwa Havugimana Venuste w’imyaka 20 y’amavuko bakoraga mu ruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea Company, bo Mudugudu wa Mizero, Akagari ka Rushyarara, Umurenge wa Karambi, mu karere ka Nyamasheke.

Ibi byago byabaye ku mugorobwa wo ku wa Kane tariki ya 21 Werurwe 2024, amakuru akavuga ko inkomoko y’uru rupfu ari ikofi yaguye mu bwiherero.

Abaturanyi ba nyakwigendera babwiye umunyamakuru wa UMUSEKE ko umuvandimwe yagushije ikofi mu bwiherero ashatse kuyikurikira agwamo n’undi aje gutabara bigenda gutyo.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Umwe yagiye mu bwiherero ikofi ye igwamo ,ashaka kuyikuramo agwamo. Murumuna we avuye mu kazi yumva mukuruwe atakira mu bwiherero agiye kumutabara nawe agwamo”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi Hagabimfura Pascal yavuze ko aba basore bahise bitaba Imana.

Ati”Byabaye ejo ku mugoroba saa kumi n’imwe  z’umugoroba, ikofi ya Ntakirukimana Modeste w’imyaka 23 yaguye mu bwiherero akuraho igiti ngo   ayikuremo, bimunanira kuvamo,  murumuna we  Havugimana Venuste w’imyaka 20 aje kumutabara nawe agwamo,  bahise bitaba Imana”.

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yakomeje avuga ko  bikekwako ari gaze yo mu bwiherero yabakuruye bakagwamo.

Ati”Turakekako ari gaze yo mubwiherero yabakuruye bose bakagwamo, imirambo yabo twayiraje mu kigpo Nderabuzima cya  Kivugiza turayishyingura uyu munsi“.

- Advertisement -

Mu butumwa uyu muyobozi  yatanze, yasabye abaturage ko ugize ikibazo cyamugiraho ingaruka mbi  atakiherana, yabanza akagisha inama,akifashisha n’inzego zikamufasha kugikemura.

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/Nyamasheke