Perezida wa Njyanama uherutse gusaba Meya wa Rusizi ibisobanuro yeguye

Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, yemeje ubwegure bw’uwari Perezida w’Inama Njyanama uheruka kugaragaza ibirego bitandukanye bishinja Meya w’aka Karere, Dr Anicet Kibiriga, gukoresha imvugo ikomeretsa abacitse ku icumu rya Jenoside “mu ibaruwa avuga ko yasinye”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024, nibwo muri aka Karere hateranye inama idasanzwe y’Inama Njyanama, yemeza ubwegure bwa Uwumukiza Beatrice, wari ukuriye Njyanama.

Uwumukiza Béatrice yanasimbujwe ku mwanya w’umuyobozi w’Agateganyo w’ikigo RICA, mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko impinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Kuri uwo mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa RIC, Perezida Kagame yashizeho Dr Bagabe Cyubahiro Mark.

Perezida wa Njyanama yashatse “kunaga mu kagozi” Meya wa Rusizi 

Ku wa 8 Werurwe 2024, Madamu Uwumukiza Béatrice yandikiye Dr Kibitiga Anicet, Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, ibaruwa amusaba ibisobanuro.

Nk’uko biri muri iyo baruwa, Uwumukiza asaba Meya Kibiriga Dr Kibiriga gutanga ibisobanuro ku magambo yakoresheje ubwo yandikiraga Komite ya IBUKA mu Karere ka Rusizi n’izindi nzego, asaba ko bahura bakaganira ku bijyanye n’ibikorwa byo Kiwbuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko Perezida wa Njyanama yanditse mu izina ry’abajyanama bagenzi be, asaba ibisobanuro Meya Kibiriga, kandi nta nama ya Njyanama yigeze iba.

Biriya birego byose byegetswe kuri Dr Kibiriga uyobora Akarere ka Rusizi, bifatwa nk’amatiku, andi makuru akemeza ko hari umwuka mubi hagati ya Perezida wa Njyanama na Meya wa Rusizi.

Muyobozi wungirije wa Njyanama ya Rusizi, Kwizera Giovani Fidèle, ni we watumije inama idasanzwe yo gusuzuma ubwegure bwa Uwumukiza Béatrice, iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 werurwe 2024.

Iyo nama yari kubera  ku biro by’Akarere ka Rusizi, yaje kujyanwa aho Radiyo Rusizi ikorera, imyanzuro yayo ivuga ko ubwegure bw’uwari Perezida wa Njyanama bwemewe.

Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, KWIZERA Giovani Fidele, avuga ko Perezida wa Njyanama atagaragaje impamvu zatumye yandika ibaruwa yo kwegura.

Ibaruwa Perezida wa Njyanama ashinja Meya Kibiriga gukoresha amagambo adasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda

Rusizi : Meya Kibiriga aravugwaho gukomeretsa Abarokotse Jenoside

Muhire Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI