Ruhango:Urusaku n’ivumbi biva mu ruganda bibangamiye abaruturiye

Abaturiye uruganda rutunganya amabuye yo kubaka ibikorwaremezo bitandukanye, bavuga ko babangamiwe n’Urusaku ndetse n’ivumbi bihava, bagasaba Inzego ko zakwita kuri iki kibazo.

Abavuga ibi ni bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gahama, Akagari ka Kamusenyi, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango.

Aba baturage bavuga ko uruganda rutunganya amabuye rukora amasaha 24/24  rugakoresha intambi zisatura amabuye bifite urusaku rwo mu rwego rwo hejuru.

Bakavuga ko usibye urusaku rubamena amatwi, uru ruganda rumanura ivumbi rikabasanga mu ngo aho batuye, irindi rikajya mu mirima yabo.

Bagirubwira Joseph avuga ko urusaku n’ivumbi biva mu ruganda,  bikunze kwiyongera cyane buri wa kabiri detse no kuwa gatanu wa buri Cyumweru.

Ati “Uruganda rwashyizeho Umuntu uzinduka ahamagara mu gitondo cyo kuwa kabiri no kuwa gatanu, adusaba gusohoka mu nzu tukajya munsi y’ingo kugira ngo tugaruke urusaku rumaze gucogora.”

Uyu muturage avuga ko guhunga urusaku muri iyo minsi bibatwara amasaha atatu, bakabona gusubira mu ngo zabo.

Avuga ko mu gihe Musabyimana Marie Grâce batarahabwa ingurane z’imitungo yabo bajya bahabwa amafaranga y’insimburamubyizi kuko baba batakoze.

Abo bose bahuriza ku kintu kimwe ko kubera urwo rusaku, iyo abajura bateye urugo rumwe, abandi badashobora kumva kugira ngo batabare.

- Advertisement -

Ati “Uruganda rwagombye guha buri muturage ubangamiwe ibihumbi bibiri nibura.”

Ngirabega Oswald avuga ko hari nubwo amabuye amanuka akagwa ku bisenge by’inzu zabo baryamye bakikanga.

Yagize ati “Amafaranga y’ingurane Uruganda ruha abaruturiye ari makeya.”

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango Rusiribana Jean Marie  yabwiye UMUSEKE ko  umubare w’abamaze kubarurirwa, n’abahawe Ingurane bari bahafite imitungo uruta cyane abasigaye batarabarurirwa.

Ati “Ibyangombwa by’ubutaka birenga 200 byahawe Rwiyemezamirimo w’uru ruganda bamwe barangije  kwimurwa abandi barimo kubarurirwa mu minsi mikeya bazimurwa.”

Rusiribana avuga ko kugeza ubu ingo 13 arizo Umugenagaciro arimo kubarurira bakaba bategereje raporo ya nyuma.

Gusa avuga ko ibyo gusohora abaturage batabizi kuko bitashoboka kubiriza hanze bitashoboka.

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’uru ruganda twifuza kumenya igihe azahera abo baturage ingurane ngo bimuke, ntibyadukundira kuko twagerageje inshuro nyinshi ntiyitabe.

Cyakora urebye aho izo ngo ziri n’aho Uruganda rwubatse ni hafi ku buryo bidakozwe vuba ngo bimurwe bahakura indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero kubera iryo vumbi.

Ivumbi riva mu ruganda ritemba rigana mu ngo no mu myaka y’abaturage.
Ubaze metero ziva ku ruganda n’aho abaturage batuye ntabwo zarenga 100

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango