U Rwanda na Cuba basinyanye amasezerano y’Ubufatanye

Guverinoma ya Cuba n’iy’u Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2024, bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’Ubuzima.

Ni amasezerano yashyiriwe  umukono i Havana na Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana na  mugenzi  José Ángel Portal.

Minisitiri w’Ubuzima wa Cuba, José Ángel Portal, yashimangiye ko aya masezerano azafasha ahazaza h’ubufatanye bw’Ibihugu byombi mu nzego z’Ubuzima, mu guhugura abakozi, no guha imbaraga inzego z’ubuzima, kwigisha no gukora ubushakashatsi.

Yongeyeho ku gusangiza ubunararibonye bizarushaho gukomeza  gukemura ibibazo   mu nzego z’Ubuzima.

Dr Nzanzimana yashimye Minisiteri y’Ubuzima ya Cuba, aashimangira  imikoranire iri hagati y’inzego z’ ubuzima hagati y’ibihugu byombi.

Yongeyeho ko “ Aya masezerano azarushaho kuba intangiriro   z’imikoranire mu nzego z’ Ubuzima , kwigisha n’ ubufasha butandukanye. “

Mu Ugushyingo 2023, Perezida wa Repubulika w’iki gihugu , Valdés Mesa n’itsinda bari kumwe urimo Minisitiri wungirije W’Ubuzima, Tania Margarita Cruz bagiriye urugendo mu Rwanda , rwashimangiraga umubano n’ubutwererane hagati y’Ibihugu byombi.

Cuba izwi cyane mu buvuzi kuko ifite abaganga babizobereye barenga ibihumbi 100 ibituma iki gihugu gifite abaturage miliyoni 11 kigira abaganga barindwi ku bantu 1000, uwo mubare ugatuma icyizere cyo kubaho kigera ku myaka 79.2.

Mu 2021, iki gihugu cyohereje abaganga barenga ibihumbi 30 gutanga ubufasha mu by’ubuvuzi mu bihugu hafi 60 by’Isi, kikaba kimwe mu bihugu bigira abanyeshuri b’abanyamahanga bacyigamo mu by’ubuganga, kuko muri uwo mwaka cyabaruraga abagera ku 1200.

- Advertisement -

Muri Nzeri 2023, u Rwanda na Cuba byasinyanye amasezerano y’imikoranire arebana no gusangira ubumenyi n’amakuru mu bya Politiki hagati y’ibihugu byombi, n’ay’ikurwaho rya Visa ku bafite impapuro z’inzira z’abashinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’iz’abajya mu kazi ka Leta.

Aya masezerano yasinywe mbere gato y’uko Perezida Kagame agirira uruzinduko i Havana muri Cuba, aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, bahuriye muri G77, ihuriro rigizwe n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’u Bushinwa.

U Rwanda na Cuba bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse ibihugu byombi byagiye bigirana amasezerano y’ubufatanye muri gahunda zitandukanye z’iterambere.

UMUSEKE.RW