Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique, Kayumba Olivier, yifatanyije n’ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu mu gikorwa cyo kwibuka nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,abasaba gusigasira ibyagezweho.
Ni igikorwa cyabareye ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda biri M’poko mu Mujyi Bangui, Umurwa Mukuru wa Centrafrique.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Centrafrique ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Ambasasderi Kayumba yagaragaje akamaro ko kuzirikana ku rugendo rwo kwiyubaka u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 30 ishize.
Yasabye abakiri bato gukomeza gusigasira ibyagezweho, ubudaheranwa no kwimakaza ubumwe, nk’uko bimaze imyaka 30 byubakwa.
Umuyobozi w’Ingabo zoherejwe muri Centrafrique Col. Gahima Alphonse, yagaragaje ko ari ingenzi mu guhindura imyumvire y’abaturage no kurengera ikiremwamuntu, hagamijwe kwirinda gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ni igikorwa kije gikurikira icyabanje ku wa 7 Mata ubwo hatangizwaga icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi , gikozwe n’ingabo zoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri muri iki gihugu. (MINUSCA)
UMUSEKE.RW