Leta ya Botswana yanze ko abimukira bava mu Bwongereza bayibaho ‘umutwaro’

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana yabwiye  televiziyo yo muri Afurika y’Epfo ko leta y’Ubwongereza yiyambaje igihugu cye, ibabaza niba bakwakira abimukira bajya gushakira ubuzima mu Bwongereza.

Minisitiri Lemogang Kwape ntiyavuze igihe leta y’Ubwongereza yabiyambaje.

Avuze ibi nyuma y’amakuru ataremejwe yatangajwe mbere muri uku kwezi mu binyamakuru byo mu Bwongereza, avuga ko leta y’Ubwongereza yari irimo gushaka gukorana na Botswana, Armenia, Côte d’Ivoire na Costa Rica muri gahunda nk’iyitegerejwe gukorana n’u Rwanda.

U Rwanda ruvuga ko rwiteguye kwakira abimukira igihe cyose Ubwongereza buzabifatira umwanzuro.

Mu kiganiro kuri telefone yagiranye na televiziyo Newzroom Afrika, Minisitiri Kwape yavuze ko Botswana yanze ubwo busabe avuga ko bwatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza hamwe na Minisitiri ushinzwe Afurika babinyujije “mu nzira za dipolomasi”.

Kwape yavuze ko Botswana idashobora kwemera kwakira abimukira bavuye mu Bwongereza kuko na yo ihanganye n’ibibazo byayo bwite by’abinjira mu gihugu.

Yagize ati: “Leta y’Ubwongereza ntishaka aba bantu mu gihugu cyayo rero barashaka [irashaka] kubahamba ] mu gihugu cya kure cyane…

Kwakira abinjira mu gihugu badashakwa bavuye mu kindi gihugu, mu gihe turimo guhangana n’ibibazo byacu bwite mu karere byaba ari uguhemukira Botswana.”

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Comments ( 2 )
Add Comment
  • Nakaga

    Aba ni abagabo ntago babunza inda no gusabiriza ntago bakemera ubugome bwa mpatsibihugu rwose niko bateye . Umwirabura akagura undi amafaranga kimwe na system yo mubucakara koko

  • Elie

    Aba bazi ubwenge ubuse twe nurwanda iyi gahunda idufashije iki