Rubavu: Ubuyobozi bwahaye gasopo abijandika muri magendu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abaturage kutijandika mu bucuruzi butemewe bw’amajyendu,bubibutsa ko baba bashyira ubuzima bwabo mu Kaga.

Ibi bubitangaje nyuma yaho Umuturage wo mu Karere ka Rubavu witwa Marigaba Samuel , wageragezaga kwinjiza magendu mu gihugu, yarashwe arwanya inzego z’umutekano.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 3 Mata 2024, ahagana saa tatu na mirongo ine( 21h 41), bibera mu kagari ka Busigari, Umurenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.

Nyuma y’ibyo, mu Karere ka Rubavu tanzwe ubutumwa bugamije guhumuriza abaturage no kongera kubibutsa kutambuka imipaka mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique.  yemeje ko uyu muturage yari mu bikorwa bitemewe byo kwinjiza magendu asaba abaturage kwirinda kubyijandikamo.

Ati: “Ntabwo yari wenyine bari 20 bari bikoreye caguwa,bavuye muri Congo, nibyo bari bikoreye birahari, ibyagaragaye n’imifuka igera ku icumi ya caguwa, twaje rero ngo hakorwe iperereza, harimo no guhumuriza abaturage,ariko ubutumwa bw’ingenzi, bukomeye ni ukubabwira ko igikorwa cyo gucora mu byukuri atari igikorwa ubuyobozi dushyigikiye, gikomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga”.

Yashoje agaragaza ko abakora ibi bikorwa nabo ubwabo bakora urugomo kandi bakaba biteguye kurwana kuko baba bitwaje imihoro ari nabyo uwarashwe yaguyemo ashaka gutema umusirikare.

Rubavu: Inzego z’umutekano zarashe uwinjizaga magendu

- Advertisement -

UMUSEKE.RW