Rusizi: Visi Meya wavuzweho gutera ingumi Meya yeguye

Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, yemeje ubwegure bw’abajyanama bane barimo Ndagijimana Louis Munyemanzi wari umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, iherutse kuvugwaho gutera ingumi Meya.

Ubwegure bwa Munyemanzi bwemerejwe hamwe n’ubwa Mukarugwiza Josephine, Jean Damascene Gakwaya Habiyakare ndetse na Visi Perezida w’inama Jyanama Kwizera Giovanni Fidele.

Kuri uyu wa kabiri tariki 2 Mata 2024 nibwo Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Rusizi, yemeje ubwo bwegure.

Ibi bibaye nyuma yaho  kuwa 16 Werurwe 2024, Uwumukiza Béatrice  wari Perezida wa Njyanama nawe yeguye.

Kugeza ubu ntabwo hatangajwe impamvu yabateye kwegura ku mirimo bari bashinzwe nubwo bo bavuga ko ari impamvu zabo bwite.

Hari amakuru ko yari amaze iminsi acicikana ko Visi Meya Munyemanzi yashyamiranye na Meya Dr Anicet Kibiriga ku buryo umwe yateye undi ingumi ubwo bari mu kabari.

Amakuru avuga ko Munyemanzi yateye ingumi iremereye Meya Dr Kibiriga maze arayikwepa, ifata Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe.

Ntibizwi neza niba uku kutumvikana arikwo kwabaye intandaro yo gutanga ubwegura. Gusa hamaze igihe hari ukutumvikana hagati ya Nyobozi ndetse  na bamwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi.

MUHIRE DONATIEN

- Advertisement -

UMUSEKE i RUSIZI