Rutsiro FC yabonye abatoza bashya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rutsiro FC ikina shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, bwamaze guha akazi abatoza bashya bayobowe na Gatera Moussa.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Rutsiro, ikomeje gushaka buri cyose cyayifasha kugaruka mu Cyiciro cya Mbere.

Ni yo mpamvu yabanje gutandukana n’abari abatoza ba yo bari bayobowe na Okoko Godfrey wari umutoza mukuru n’umwungiriza we, Ntamuhanga Thumain wari umwungiriza, kubera umusaruro nkene wa bo.

Iyi kipe yahise iha akazi Gatera Moussa nk’umutoza mukuru na Rubangura Omar nk’umwungiriza we. Aba basinye amasezerano y’amezi atatu asigaye ngo shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri irangire.

Aba batoza basabwe kuzamura iyi kipe, cyane ko ubuyobozi bwabijeje ko ibisabwa byose ngo bazakore akazi ka bo neza, bazabihabwa.

Rutsiro FC iyoboye itsinda rya Mbere n’amanota 45, igakurikirwa na Intare FC ifite amanota 40. Izi zombi ni zo zizamukana muri iri tsinda.

Muri buri tsinda, hazazamuka abiri ya mbere akine 1/2 maze ebyiri izizagera ku mukino wa nyuma zihite zizamuka.

Gatera Moussa ni we mutoza mushya wa Rutsiro FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW