Taiwan: Umutingito ukaze wahitanye abantu bane, abasaga 700 barakomereka

Umutingito ukaze wibasiye Taiwan , abantu bane nibo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana, abandi 711 barakomereka, unasenya inyubako zitandukanye.

Uyu mutingito wabaye  mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2024, wari ku gipimimo cya 7.5 (magnitude) nkuko Guverinoma ibitangaza.

Ikinyamakuru  Alijazeera gitangaza ko watangiye mu masaha ya saa mbili z’igitondo (8 a.m) zo muri iki gihugu, wibasira umujyi wa Tapei  uri mu Majyepfo y’Ubuyapani, no mu Burasirazuba bwa Philippines.

Taiwan’s National Fire Agency iri gukora ibikorwa by’ubutabazi itangaza ko iri  kugerageza gutabara ubuzima bwa bamwe, ndetse kuri ubu abantu 77 nibo bivugwa ko barembye bikomeye mu bakomeretse.

Amakuru avuga ko inyubako eshanu zigorofa zo muri uyu wa mujyi wa Taiwan zaguye, mu gihe izindi nazo zo mu mujyi wa Keelung  zirindwi zasenyutse .

Usibye inyubako, imihanda igera kuri 11  nayo yisatuye ku buryo idashobora gukoreshwa n’ibinyabiziga .

 UMUSEKE.RW