Uburusiya bugiye guha imyitozo ihambaye Ingabo za Niger

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Uburusiya bugiye guha imyitozo ihambaye ingabo za Niger, mu rwego rwo gushimangira amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, hagamijwe kurwanya iterabwoba mu gace ka Sahel.

Ku wa Gatatu, inzobere mu bya gisirikare zasesekaye mu murwa mukuru i Niamey, aho zagaragaye zipakurura ibikoresho bya rutura mu ndenge.

Umwe barimu b’Ingabo z’Uburusiya yabwiye Televiziyo y’igihugu ya Niger ko “Turi hano kugira ngo duhugure ingabo za Niger ndetse no guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’Uburusiya na Niger.”

Abashinzwe ibya gisirikare ku mpande z’ibihugu byombi na bo bavuga ko bashyizeho ubwirinzi bukarishye bwo mu kirere.

Ibi bibaye nyuma y’itangazo ryashyizwe hanze na ambasade ya Niger i Moscow aho ibihugu byombi biherutse kugirana amasezerano mu kwagura ubufatanye mu bya gisirikare.

Iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika cyatangiye kwiyegereza bya hafi Uburusiya, kuva aho igisirikare gihiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum muri Nyakanga 2023.

Ibi byafashe indi ntera ubwo Niger yashyiraga akadomo ku mubano mu bya gisirikare n’Ubufaransa nk’uko byakozwe na Mali ndetse na Burkina Faso na bo bitabaje Uburusiya mu guhashya imitwe yitwaje intwaro.

MURERWA DIANE/UMUSEKE. RW