Abadepite bahaye umugisha itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ingabo z'u Rwanda zikomeje kwiyubaka kinyamwuga

Kuri uyu wa Kane, tariki 2 Gicurasi 2024, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yahaye umugisha Itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda n’itegeko rishyiraho ihahiro ry’inzego z’u Rwanda zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano.

Ni itegeko rishya rigenga igisirikare cy’u Rwanda kigiye gushyiraho n’umwanya mushya w’Umugaba w’Ingabo Wungirije.

Iri tegeko rishyiraho kandi serivisi z’ubuzima muri RDF, ishami rishya ryahawe Umugaba Mukuru wihariye.

Iryo tegeko risobanura ko ingabo z’u Rwanda zizaba zigizwe n’abayobozi bakuru bane, bayobora imitwe ine y’ingenzi.

Iyo mitwe irimo arimo uw’Ingabo zirwanira ku butaka, uw’Ingabo zirwanira mu kirere, umutwe w’Ingabo zidasanzwe n’Inkeragutabara, ndetse n’Urwego rushya rushinzwe ubuzima n’ubuvuzi.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda aherutse gutangaza ko gushyiraho Umugaba Mukuru wungirije muri RDF azemeza ko ubuyobozi bw’ingabo bwizewe.

Yagize ati “Ntidushaka kubaka igisirakare cy’uyu munsi gusa, turimo kubaka igisirikare cy’igihe kirekire.”

Yavuze ko hagiye gushyirwaho Umugaba w’Ingabo Wungirije kugira ngo mu gihe uwo yungirije adahari ubuyobozi budahagarara.

Marizamunda yavuze ko hari gahunda yo kwagura ubuyobozi bukuru bwa RDF, no gushyiraho uburyo buhamye bwo kurinda umutekano w’igihugu n’ubusugire bwacyo no gutanga umusanzu mu butumwa bwo kugarura amahoro hanze y’igihugu.

- Advertisement -

MINADEF ivuga ko iri tegeko rishya rigamije no gukomeza gushyira imbaraga mu guhindura imyumvire y’abaturage yaba abo mu Karere u Rwanda ruherereyemo no ku Isi muri rusange.

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW