Abanyarwanda 2 bashakishwaga ngo baburane barapfuye

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
IRMCT yemeje ko nta Munyarwanda usigaye ushakishwa mu bari bashyiriweho impapuro zibafata n'Urukiko rwa Arusha

Urwego rwasigaye ruburanisha imanza zasizwe n’icyahoze ari Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, n’urwari rwashyiriweho Yugoslavia, rwemeje ko Abanyarwanda babiri rwashakishaga bapfuye.

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa, IRMCT yemeje ko Ryandikayo na Charles Sikubwabo bapfuye.

Bivuze ko haba ku bahunze ubutabera bashakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, i Arusha kimwe n’urukiko rwari rwashyiriweho Yugoslavia, abari basigaye bashaksihwa bose bafashwe.

Fulgence Kayishema ni we wafashwe nyuma, afatiwe ahitwa Paarl, muri Africa y’Epfo, muri Gicurasi 2023, naho umunyemari Felicien Kabuga yafashwe tariki 16 Gicurasi, 2020.

Ratko Mladić wa nyuma washakishwaga mu bakoze ibyaha muri Yugoslavia yafashwe tariki 31 Gicurasi 2011.

IRMCT ivuga ko Charles Sikubwabo wabaye umusirikare muri Ex-Far akaza kuba Burugumestre wa Gishyita muri Kibuye avuye mu gisirikare, yakekwagwaho uruhare mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kibuye, no mu Bisesero.

Iperereza ryagaragaje ko ngo yahunze u Rwanda ajya i Kashusha muri Zaire (Congo), nyuma aza gutandukana n’abo mu muryango we, bo bagaruka mu Rwanda, we akomereza muri Centrafrica nyuma aza kujya muri Tchad.

Aho muri Tchad niho yapfiriye mu 1998 ashyingurwa mu mva itariho ikimenyetso i N’djamena iyo mva ngo yaje kunyagirwa irangirika.

Ryandikayo na we wavukiye muri Komine Gishyita, muri Kibuye, ngo yari umucuruzi, ashinjwa ibyaha by’ubwicanyi byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kibuye.

- Advertisement -

Uyu na we yahungiye muri Zaire, ubwo habagaho intambara, yaje gukomeza guhunga ajya muri Congo Brazzaville, nyuma ngo aza kujya mu mutwe wa FDLR.

IRMCT ivuga ko mu iperereza bakoze bemeje ko Ryandikayo wahunze ubuzima bwe butameze neza, yageze muri Zaire birushaho kuba bibi, nyuma amaze kujya muri FDLR ngo batumijweho i Kinshasa mu mwaka wa 1998, ngo niho yaguye azize uburwayi.

Kuva mu mwaka wa 2020, Ibiro by’Umushinjacyaha wa IRMCT byashakishaga abantu 8 bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi nn’Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha.

Uretse Félicien Kabuga wafatiwe i Paris, mu Bufaransa mu mwaka wa 2020, na Fulgence Kayishema wafatiwe muri Africa y’Epfo mu mwaka wa 2023, abanda barapfuye.

Abo ni Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo.

Aba ni bo bashakishwaga, babiri barafashwe, abandi 6 barapfuye

UMUSEKE.RW