Amavubi yahamagaye abazayifasha kujya mu gikombe cy’Isi

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Umutoza w’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, Umudage Torsten Frank Spittler, yahamagaye abakinnyi 37 bazitabazwa mu mikino ibiri, Amavubi afitanye na Benin na Lesotho mu gushakisha itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ni urutonde rwashyizwe hanze n’Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ku ya 10 Gicurasi 2024.

Abanyezamu bahamagawe ni : Ntwari Fiacre (TS Galaxy), Maxime Wenssens (Royal Union Saint-Gilloise), Muhawenayo Gad (Musanze FC) na Niyongira Patience (Bugesera FC).

Ba Myugariro ni : Omborenga Fitina (APR FC), Byiringiro Gilbert (Marines FC), Nsengiyumva Samuel (Gorilla FC), Niyomugabo Claude (APR FC), Ishimwe Christian (APR FC), Imanishimwe Emmanuel Mangwende (FAR Rabat), Mutsinzi Ange Jimmy (FK Jerv), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Niyigena Clement (APR FC), Nsabimana Aimable (Rayon Sports), Nshimiyimana Yunusu (APR FC) na Rwatubyaye Abdul (FC Shkupi)

Abakina Hagati: Dylan Georges Francis Maes (Jelgava FS), Bizimana Djihad (Kryvbas), Ruboneka Bosco (APR FC), Iradukunda Simeon (Gorilla FC), Mugisha Bonheur Casemiro (AS Marsa), Ndikumana Fabien (Marines), Rubanguka Steve (Al Nojoom), Sibomana Patrick Papy (Gor Mahia), Tuyisenge Arsene (Rayon Sports), Dushimimana Olivier (Bugesera FC), Mugisha Gilbert (APR FC), Iraguha Hadji (Rayon Sports), Rafael York (Gefle IF) na Hakim Sahabo (Standard de Liège).

Ba Rutahizamu ni : Muhire Kevin (Rayon Sports), Samuel Gueulette (Raal La Louvière), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Nshuti Innocent (One Knoxville SC), Gitego Arthur (AFC Leopards) na Mugisha Didier (Police FC)

U Rwanda ruzakina na Benin ku ya 6 Kamena muri Côte D’Ivoire ndetse na Lesotho ku ya 11 Kamena muri Afurika y’Epfo, kubera ibyo bihugu nta Stade bifite zemewe na CAF na FIFA.

Kugeza ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda niyo iyoboye itsinda C n’amanota ane , ikurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Mexico, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2026.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

- Advertisement -