FRVB yiseguye ku Banyarwanda n’abakunzi ba Volleyball

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Intoki wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryiseguye ku Banyarwanda no ku bakunzi b’uyu mukino by’umwihariko nyuma yo kwimura imikino ya nyuma.

Ku wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024, muri Ecole Belge de Kigali ku Gisozi, hagombaga kubera umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu mu Bagabo n’uwa nyuma mu byiciro byombi.

Umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu mu Bagore, wagombaga kubera muri Ecole Notre Dame des Anges i Remera.

Mu buryo bwatunguranye, imikino yagombaga kubera muri Ecole Belge de Kigali, ntiyabereye ndetse ijyanwa muri Ecole Notre Dame des Anges.

N’ubwo iyi mikino yimuriwe ikibuga, abakunzi ba Siporo ndetse n’abakunzi b’umukino wa Volleyball muri rusange, bari bamaze kugera aho yagombaga kubera.

Nyuma y’izi mpinduka, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryasohoye Itangazo rigenewe Abanyamakuru, rikubiyemo ubutumwa bwo kwisegura ku Banyarwanda n’abakunzi ba Volleyball mu Rwanda.

FRVB yavuze ko yisegura ku bw’izi mpinduka zatunguranye zatewe n’ibyangombwa by’inyubako yagombaga kuberamo imikino ya nyuma (Gymnasé ya Ecole Belge de Kigali).

Iri shyirahamwe ryakomeje rivuga ko abari bishyuye amatike yo kureba iyi mikino ariko bagahita bataha, bemerewe kuyinjiriraho ku mikino yo kuri uyu wa Gatandatu iza kubera muri Ecole Notre Dame des Anges.

Bakomeje bavuga ko hakomeje ibiganiro bigamije kubona ahantu hajyanye n’urwego umukino wa Volleyball, ugezeho.

- Advertisement -
Imikino yahise ijyanwa muri Ecole Notre Dame des Anges
FRVB yahise yisegura ku Banyarwanda n’abakunzi ba Volleyball

UMUSEKE.RW